Huye: Inkuba yishe umubyeyi abana bari kumwe bakina bararokoka

Habinshuti Jean Bosco w’imyaka 30 y’amavuko yakubiswe n’inkuba iramwica, abana be babiri bari kumwe mu buriri bararokoka. Byabaye ku wa 28 Mata 2024 ku mugoroba mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kabuye, mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye. Umugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo inkuba yakubitaga we yari mu gikoni atetse, mu gihe abana […]

Continue Reading

Gasabo: Imvura yishe umubyeyi n’umwana we

Mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo, umuryango ugizwe n’abantu Batatu wagwiriwe n’urukuta rw’inzu biturutse ku mvura yaguye kuri iki Cyumweru, umugore n’umwana bahita bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Kigalitoday ko uyu muryango, wagwiriwe n’urukuta rw’inzu y’abaturanyi, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka […]

Continue Reading

Sakwe sakwe! Soma!

Mu buvanganzo Nyarwanda, habamo ubuvanganzo nyabami n’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ubuvanganzo bwo muri rubanda bugenewe rubanda, nta kiciro runaka cy’abantu bihariye bugenewe nk’ubuvanganzo nyabami. Muri ubu buvanganzo bwo muri rubanda dusangamo n’ibisakuzo aho umwe agira ati : “Sakwe sakwe” undi ati: “Soma”. Ati: “Nagutera icyo utazi utabonye”, undi akakica agira ati: “Ubukumi bwa so na […]

Continue Reading

Gatsibo: Abana batatu bari baburiwe irengero babonetse, uwabafatanywe yasobanuye iki?

Abana batatu bo mu Karere ka Gatsibo bari bamaze iminsi itatu baburiwe irengero basanzwe mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, uwari ubafite ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Aba bana babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, babonetse mu Murenge wa Murundi uherereye […]

Continue Reading

Umwalimu ushinjwa gusambanya no gufungirana abana mu icumbi ry’Ikigo yagejejwe imbere y’ubutabera

Umwalimu w’imyaka 49 y’amavuko usanzwe yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryo mu Karere ka Nyanza, ushinjwa gusambanya abana babiri uw’imyaka 15 n’uwa 17 ndetse akabafungirana mu icumbi ry’Ikigo, yagejejwe imbere y’ubutabera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango. Inkuru yabanje: Nyanza: Umwarimu Arakekwaho Gusambanya Abana Bacuruza Ibiraha Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mwalimu yahuye n’abo bana […]

Continue Reading

Rusizi: Ubuyobozi bwahakanye ibyo gufunga amashuri kubera Inzoka

Mu Kigo cy’ishuri cya G.S Gaseke giherereye mu kagari ka Gaseke Umurenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru yuko hari ibyumba bitatu byafunzwe kubera inzoka abanyeshuri babibonyemo, gusa ubuyobozi burabihakana bukavuga ko byafunzwe kuko bishaje byashoboraga gushyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga. Amakuru avuga ko ibyo byumba by’amashuri bishaje koko ariko ko intandaro yo kubifunga […]

Continue Reading

Inyungu abanyeshuri bo muri Christ Roi bakuye mu kwitabira First Lego League

Abanyeshuri bo muri College Christ Roi de Nyanza batangaje ko uretse kwegukana ibihembo binyuranye mu marushanwa ya First Lego League, baherutse kwitabira muri Leta Zunze Ubumwe za America, hari izindi nyungu zinyuranye bakuyemo mu byerekeye Ikoranabuhanga rya Robots [amarobo]. First Lego League ni amarushanwa aba agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare, […]

Continue Reading

Guverineri Kayitesi yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Burezi bw’u Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi Alice, yasabye amadini n’amatorero ndetse n’inzego z’abikorera, gukomeza gufasha Leta mu burezi bw’umwana w’Umunyarwanda, by’umwihariko ashima uruhare Kiliziya Gatolika ifite mu Burezi bw’u Rwanda. Ibi yabigarutseho ku wa 19 Mata 2024, ubwo yasuraga ikigo cy’ishuri ribanza rya Mutagatifu Andereya kigenga kiri mu Karere ka Muhanga, akanataha ibyumba by’amashuri 8 n’ubwiherero […]

Continue Reading

Ibibazo by’ingutu byugarije uburezi ku banyeshuri bafite ubumuga

Abanyeshuri bafite ubumuga baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye ndetse muri iki gihe gahunda ziriho z’uburezi zitegeka ko biga mu mashuri amwe n’abadafite ubumuga nyamara abarimu bahuguriwe kubigisha ni bake cyane. Politike y’uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga. Iyi gahunda yatumye […]

Continue Reading

Ihurizo ku bigo by’amashuri bifite ibikoni bitarimo muvero

Mu bice bitandukanye by’Igihugu hari ibigo by’amashuri bimaze amezi umunani byubakiwe ibikoni ariko byabuze inkono bakunze kwita muvero kugira ngo zitekerwemo amafunguro ahabwa abanyeshuri. Mu Karere ka Musanze ni hamwe mu hagaragara Ibigo bifite icyo kibazo aho bimwe bijya gutira ibikoni ibiryo byamara gushya abanyeshuri bakajya kubyikorera. Mu Rwunge rw’amashuli rwa Birira ruherereye mu Murenge […]

Continue Reading