Kwibuka30: Uko gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iteganyijwe mu bigo by’amashuri

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.

Ni imwe mu ngingo zigize inyoborabikorwa yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe ahagaragara n’iyo Minisiteri.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko izakomeza kuba “Kwibuka twiyubaka”. Iby’ingenzi bikwiriye kuzirikanwa birimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Inyandiko ya Minubumwe ikomeza igira iti “Tugomba kandi guhora turwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside, tunamagana imvugo zibiba urwango”.

Ku rwego rw’Igihugu Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Umuhango wo kwibuka ukazakomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka.

Ku rwego rw’Uturere kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso kazaba kateganyije.

Mu Midugudu yose hakazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi

Gusoza, Icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ahazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

Kuri uwo munsi hazanamurikwa igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *