Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko agera kuri miliyoni Frw 300 yakoreshwaga buri mwaka mu gukora amafishi y’ikingira, leta igiye kujya iyakoresha ibindi bikorwa kuko bagiye kwimakaza ikoranabuhanga muri iyo gahunda.
Ubusanzwe iyo umubyeyi akimara kubyara, umwana ahabwa urukingo rwa mbere, agahita akorerwa ifishi iriho ingengabihe y’uko azakomeza kumukingiza.
Kuri ubu uburyo bwo gukora aya amafishi burimo guhindurwa, busimbuzwa ikoranabuhanga aho iyo umwana amaze gukingirwa umubyeyi ahita abona ubutumwa bugufi kuri telefone bumwereka ko umwana we yakingiwe.
Abona n’andi makuru y’uko azakomeza gukurikiza amabwiriza yo kumukingiza izindi nkingo zisigaye.
Ni ibintu ababyeyi bafashe nk’ibijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo cyo gukoresha ikoranabuhanga muri byose, ndetse bemeza ko ari uburyo bwo kubika amakuru y’inkingo abana babo bahabwa mu buryo bwizewe.
Mukansanga Noella yabwiye Itangazamakuru ko bikuyeho ibibazo umubyeyi yashoboraga kugira yataye ifishi.
Yagize ati “Mbere washoboraga guta ifishi y’umwana bitewe no guhora wimuka, cyangwa igatakarana n’ibindi byangombwa.”
Mugenzi we, Mujawamariya Deborah wo mu Karere ka Musanze yunzego, ati “Ibiza ntibiteguza inzu ishobora gushya ifishi y’umwana ikabigenderamo, icyo gihe irazimira ukabura amakuru y’inkingo zari zisigaye bikagutwara igihe kongera kuyibona, none ubu byose ni kuri telefone”
Umuyobozi wa gahunda y’Igihugu y’ikingira muri RBC, Sibomana Hassan yavuze ko iyo gahunda yaje igamije gukoreshwa mu kubika amakuru y’ikingirwa ry’umwana ku buryo bwizewe, no gukuraho ingengo y’imari yakoreshwaga mu gukora amafishi.
Yagize ati “Turimo kubihindura aho umwana umaze gukingirwa umubyeyi we ahita abona ubutumwa kuri telefone, akabona umuyoboro umuha ikarita iriho amakuru yose y’uko azabona inkingo agenerwa. Ikindi twiteze kuri iri koranabuhanga bizanagabanya ikiguzi kinini cy’amafaranga yagenderaga mu gukoresha aya makarita, aho hagendaga arenga Miliyoni 300 buri mwaka.”
Umwana ahabwa inkingo kuva akivuka, kugeza ku mezi 15. Kugeza ubu mu Rwanda ibikorwa by’ikingira ry’abana riri ku gipimo cya 96%.
Ijamboryumwana.rw