Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza

Amakuru Iyobokamana

Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ibindi abana bakenera bitewe n’ikigero bagezemo n’aho ibihe bigeze.

Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi, maze akazigeza kuri byinshi biruta n’ ibyo ababyeyi be bagezeho.

Ese Bibiliya yo ibivugaho iki? Bibiliya itanga igisobanuro cyo kurera neza, nko kubera abana bawe icyitegererezo bakeneye ngo bakure biringira Imana ku bw’ agakiza kabo n’imibereho yabo ya buri munsi.

Ivuga ko ibisobanura ityo kubera ko icyo Imana yifuzaga ishyiraho amahame yihariye yo kurera, ari ukugira ngo haboneke urubyaro rwiringira Imana. Bityo, umubyeyi wareze neza ubuzima bwe butera abana be gukura biringira Imana ubutazayivaho. 

Bibiliya ikavuga ko kurera neza bisaba ko umubyeyi abaho ubuzima buvoma umunezero wabwo muri Kristo n’umurimo yakoze ku musaraba. Bityo, umwana yamwigana bikamugeza na we ku kubaho ubwo buzima buvoma umunezero wabwo muri Kristo.

Kurera neza rero ntabwo bigaragarira mu bwinshi bw’ibyo umubyeyi aha umwana we. Ahubwo, bireberwa ku mibereho y’umwana, imico n’imyitwarire akomora ku babyeyi be.

Muri make kurera neza ni ukubera abana bawe icyitegererezo bakeneye ngo bakure biringira Imana ku bw’agakiza kabo n’imibereho yabo ya buri munsi.

Umubyeyi urera neza ni urera yigana Imana. Agashyira imbere kumvira ijambo ryayo kubirutisha amarangamutima ye no guhaza kwifuza kwe cyangwa uk’umwana we.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *