Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro, batuye ku Kirwa cya Bugarura bavuga ko kutagira amazi meza bibangamira imibereho myiza y’abana, aho mu gihe Leta yaba ntacyo ikoze bishobora gutuma abana batangira kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Boneza baganiriye n’Umunyamakuru w’Ijamboryumwana bavuze ko kutagira amazi meza bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abana.
Nyirasinamenye Jeanette, na bagenzi be batuye mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bugarura basaba ko Ubuyobozi bwabibuka nabo bakegerezwa amazi meza.
Ati “Nta mazi yo kunywa dufite, akavomo twakorewe ntigafashije ku buryo kahise gacika ku buryo tutabona uko turinda abana bacu indwara zikomoka ku kudakoresha amazi meza. Ubuyobozi budufashe natwe twegerezwe amazi meza.”
Akomeza avuga ko bagorwa no kubona amazi meza kuko Frw 200 y’itike berekeza aho bashobora kubona amazi meza.
Mukeshimana Fillete, na we utuye kuri iki kirwa yagize ati “Tuvoma hasi tukagerageza kuyasukura ariko ntiwakwizera isuku yayo. Abana bo hari ubwo usanga bapfuye kunywa bikaba byabagiraho ingaruka nko kurwara indwara y’impiswi.”
Uyu akomeza avuga ko iyo utumye umwana kuvoma i musozi hari ubwo asanga abandi basoje amasomo bikamuviramo gusiba ishuri, agasaba ko bakwegerezwa amazi meza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari kugishakira umuti urambye.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru w’ijamboryumana ku murongo wa telefoni, yagize ati “Ikibazo turakizi ko kuri kiriya kirwa nta mazi meza ariyo, ubuvugizi buracyakomeje ngo hakorwe inyigo y’uburyo nabo bagerwaho ni amazi meza.”
Akomeza avuga iki kibazo cy’amazi kibahangayikishije, kandi usanga abaturage bakoresha ay’Ikiyaga, abasaba kwigomwa bakabanza kuyatunganya mbere yo kuyakoresha.
Kayitesi akomeza avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho n’abafatanyabikorwa batandukanye ngo abaturage ba Bugarura basubizwe.
Abatuye Ikirwa cya Bugarura baragaragaza iki kibazo mu gihe intego ya Leta y’u Rwanda yo kugeza amazi meza ku baturage bose 100% izarangirana n’uyu mwaka wa 2024.

