Inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurengera umwana mu Karere ka Huye, zirimo; Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango, Isange One Stop Center, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa b’ako Karere, bagiranye ibiganiro biyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu kurinda no kurengera umwana.
Ibi biganiro byanitabiriwe n’abahagarariye abana hagamijwe ko bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciatha Kanyesha yasabye abitabiriye ibiganiro kugaragaza uruhare rwabo mu kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa mu buryo bushoboka bwose.
Yagize ati “Iyi nama yari ikenewe kuri twese, icyo mbasaba nk’intumwa z’Akarere ka Huye ni ugutangira amakuru ku gihe, abana namwe mukaba inshuti z’ababyeyi mukabisanzuraho mukababwira ihohoterwa iryo ariryo ryose mwakorerwa cyangwa bagenzi banyu.”
Kankesha yanavuze ko buri muturarwanda agomba kuba imboni y’umwana by’umwihariko abafite ubumuga kugira ngo hakorwa ubuvugizi aho bikenewe hose.
Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi wungurije wa RIB mu Karere ka Huye, Roger Kabera yasabye abitabiriye inama gufatanyiriza hamwe kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa umwana no kugaragaza uwo ariwe wese wahohoteye umwana kugira ubutabera bukore akazi kabwo.
Uhagarariye Isange One Stop Center yasabye Inshuti z’Umuryano n’Abajyanama b’Ubuzima kuzirikana buri gihe gufasha umwana wakorewe ihohoterwa by’umwihariko irishingiye ku gitsina kugera kwa muganga bikimenyekana.
Uhagarariye impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Huye muri gahunda zitandukanye zo kurengera umwana, yavuze ko batumira abana mu biganiro nk’ibyo, kugira ngo nabo bagire uruhare mu kugaragaza ihohoterwa ribakorerwa ndetse bamenye inzego bagana.
Inzego zitabiriye ibiganiro zemeranyije ko kuva muri Mata 2024 hazashyirwaho ingamba zo kurinda no kurengera umwana zihurirweho mu Mirenge yose. Ishyirwa mu bikorwa rikazajya rigenzurwa buri mezi atatu.

Mukandayisenga Claudine /Ijamboryumwana.rw