Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata adatetse ariyo yatumye abana 769 biga mu bigo bine byo mu Karere ka Nyagatare bajyanwa kwa muganga ndetse kuri ubu abana 8 bakaba bakiri mu bitaro.
Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo kuribwa munda, gucibwamo no kugira umuriro mwinshi.
Guverineri Rubingisa yavuze ko iki kibazo kikigaragara inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ibitaro bahise baterana kugira ngo barebe ikibazo cyabaye bafata ibipimo by’ibanze babijyana kubipimisha muri laboratwari y’Igihugu.
Ati “ Hafashwe ibipimo bitandukanye yaba ibifatwa ku bana no kubyo bashobora kuba barariye ku mashuri, biza kugaragara ko ikibazo cyari kiri mu mata banyoye. Ni amata yatanzwe na milk center agera ku mashuri ariko tuza kubona harimo amashuri ane atari yakurikije neza ibigendanye n’isuku n’isukura y’ibyo abana barya, rero haje kuvamo ko abana bagira ibibazo.”
Guverineri Rubingisa yasobanuye ko ubu abana umunani aribo basigaye mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe ku bigo Nderabuzima bakiriye abana 60 baje kwisuzumisha bagasezererwa bagataha.
Yavuze ko isuku y’ibiribwa abana barya iba igomba gukurikiranwa, ariko muri ibyo bigo byagaragaye ko batabiteguye neza ari nayo mpamvu hagomba kugira ibyemezo bifatwa kugira ngo ababirangayemo nabo babibazwe.
Ati “ Twakoze ubugenzuzi bukomatanyije bigaragara ko harimo abatashoboye kugaragaza ko ayo mata atari atetswe koko, harimo n’abatugaragarije ko batayatetse bakatubwira ngo yahageze atinze ariko ntibibaha impamvu y’uko batayateka, abo rero Akarere kari kureba uko ababigizemo uruhare babihanirwa kuko ni ukubusanya n’amabwiriza agendanye n’isuku n’isukura.”
Yakebuye abaturage kandi ku kujya bategurana isuku ibyo kurya n’ibyo kunywa mu ngo zabo cyane cyane guteka amata aho yaba avuye hose kuko aba ataciye mu nganda ziyategura neza.
Ababyeyi bo muri Nyagatare basabwe kandi kugenzura abana babo hagira ugira ikimenyetso cy’uburwayi bakamugeza ku bigo nderabuzima no ku bajyanama b’ubuzima ngo kuko hari ababyeyi benshi abana babo babanje kwerekana ibimenyetso by’uko barwaye, aho kubajyana kwa muganga bakabajyana kubasengera mu gihe abandi babajyanaga mu Abagorozi.
Ijamboryumwana.rw