Abanyeshuri bo muri leta ya Kaduna muri Nigeria bagera ku 137 bari barashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu ntangiriro za Werurwe 2024, barekuwe ari bazima.
Itangazo ryasohowe na Guverineri wa Leta ya Kaduna, Uba Sani, ryemeza ko bose ari bazima.
Rigira riti “Ni umunsi w’ibyishimo. Abanyeshuri hafi 140 bari bashimuswe mu gitero kimwe mu bikomeye byo gushimuta abanyeshuri byabayeho muri Nigeria muri iyi myaka ya vuba, barekuwe ari bazima kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024”.
Umubare w’abanyeshuri n’abarimu bashimuswe ku itariki 7 Werurwe 2024, wari wabanje gutangazwa ko ari 250, ariko nyuma iyo mibare ihinduka igabanuka kuko nyuma hari abatashye mu ngo zabo kandi bari babaruwe nk’abashimuswe, ndetse n’abandi bari bahunze gusa nyuma bakagaruka mu ngo zabo.
Abanyeshuri bari bashimuswe, bafite hagati y’imyaka 8-15, bakimara gushimutwa, byateje ibibazo muri icyo gihugu, abaturage bavuga ko hari ikibazo gikomeye cy’umutekano, ingabo z’igihugu zitangira ibikorwa byo gushakisha aho abo banyeshuri baba bajyanywe, bashakira cyane cyane mu mashyamba yo muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Nubwo atasobanuye niba barekuwe ku bushake bw’abashimuse cyangwa imbaraga za Gisirikare, Guverineri Uba Sani yavuze ko “Ashimira igisirikare cya Nigeria, agashimira Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Umujyanama ku mutekano w’igihugu ndetse n’Abanya-Nigeria basenze kugira ngo abo banyeshuri bazagaruke ari bazima”.

Ikinyamakuru France24 cyatangaje ko imibare y’urwego rw’iperereza muri Nigeria yagaragaje ko abantu 4 777 ari bo bamaze gushimutwa muri rusange aho muri Nigeria kuva Perezida Bola Ahmed Tinubu afashe ubutegetsi muri Gicurasi 2023.
Ijamboryumwana.rw