Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye wakuraga ibijumba mu Kagali ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yakubiswe n’inkuba, ahita apfa.
Inkuba ikimara gukubita, umubyeyi w’uyu mwana yirutse ajya kureba aho uwo mukobwa ari, agezeyo asanga umwana we yashizemo umwuka.
Umurambo wahise ujyanwa mu rugo aho yabanaga na nyina na Nyirakuru.
Umukozi w’Umurenge wa Nyamiyaga ushinzwe imiyoborere, Dusenge Didier, yavuze ko byabaye mu mvura yaguye kuri iki Cyumweru ariko yashyinguwe kuri uyu wa mbere taliki 25 Werurwe 2024.
Ijamboryumwana.rw
Share