Kamonyi: Inkuba yakubise umwana wakuraga ibijumba ahita apfa

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye wakuraga ibijumba mu Kagali ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yakubiswe n’inkuba, ahita apfa.

Inkuba ikimara gukubita, umubyeyi w’uyu mwana yirutse ajya kureba aho uwo mukobwa ari, agezeyo asanga umwana we yashizemo umwuka.

Umurambo wahise ujyanwa mu rugo aho yabanaga na nyina na Nyirakuru.

Umukozi w’Umurenge wa Nyamiyaga ushinzwe imiyoborere, Dusenge Didier, yavuze ko byabaye mu mvura yaguye kuri iki Cyumweru ariko yashyinguwe kuri uyu wa mbere taliki 25 Werurwe 2024.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *