Abana bari mu baguye mu gitero cy’Iterabwoba i Moscow

Amakuru Ijwi ry' Abana Uncategorized

Kugeza ubu abana batatu nibo bamaze kumenyekana ko bari mu baguye mu gitero cy’iterabwoba mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, kigahitana abasaga 137 nkuko Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu yabitangaje.

Iyi mibare yari yatangajwe mu Cyumweru gishize yagarutsweho ubwo abagabo bane bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero bagezwaga mu Rukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Basmanny i Moscow.

Ni inkuru yazamuye amarangamutima y’abarebaga abakekwaho kugaba igitero binjizwa mu rukiko. Ni mu gihe Kandi abatari bake basigaye ari imfubyi ndetse imibare y’abapfuye ikaba ikomeje kwiyongera.

Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State (IS) uherutse kwigamba ko ari wo wagabye iki gitero.
Wanasohoye amashusho yerekana abo bagabo bari kumasha urufaya rw’amasasu mu baturage basaga 6.000 bari bitabiriye igitaramo mu nyubako ya Crocus City Hall.

Perezida Vladimir Putin yarahiriye kuzahorera abaturage be ku bagabye igitero n’undi waba yari abiri inyuma.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *