Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abana bagiye kujya bapimwa igituntu, hifashishijwe ikizamini cy’umusarane mu rwego rwo kongera umubare w’abagerwaho n’ubuvuzi bw’iyo ndwara hakiri kare.
Mu 2014, Isi yihaye intego yo kurandura igituntu bitarenze 2035. Kugira ngo ibi bigerweho hafashwe ingamba zirimo no gupima abantu bose bakekwaho iyi ndwara nibura kugera ku kigero cya 90%, hongerwamo 10% ry’abapimwa iyi ndwara bagomba kuba ari abana.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe guhangana n’indwara y’igituntu, wizihijwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2024, rwatangaje uburyo bushya bwo gupima abana.
Dr Albert Tuyishime, ushinzwe ishami ryo gukumira no kurinda indwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, yavuze ko iyo barebye mu mibare basanga hashobora kuba hari abana banduye igituntu batarapimwa.
Ati “Aho ni mu mibare, turavuga ngo nibura mu barwayi b’igituntu tubona bagombye kuba ari abana. Aho ni mu mibare twagiye tugira tunabiganiraho na OMS, noneho twabona abana twagiye dusuzumamo igituntu tugasanga ni 5%, aha rero niho duhera tuvuga ngo hari abana dushobora kuba dutapima kandi bafite igituntu”.
Agaruka kuri ubwo buryo, Dr Tuyishime yavuze ko abana batabona igikororwa gisanzwe gisabwa abantu bakuru bityo ko bazajya bapimwa hifashishijwe umusarane.
Ati “Harimo no kugipima turebye umusarane w’umwana kuko ngira ngo murabizi igituntu ubundi twagipimaga mu gikororwa. Gusaba umwana igikororwa rero namwe murumva ko ari ibintu bigoye niyo mpamvu dushaka gushyira imbaraga muri ubwo buryo bushya, dushya n’ubushobozi bwadufasha kugipima dukoresheje ibindi bikoresho kandi bigezweho.”
RBC ibivuga ko gupima abana igituntu hifashishijwe umusarane bizatangirira mu bitaro bimwe na bimwe, ariko hari ibikoresho u Rwanda rwatumije bizarufasha kugeza iyi serivisi mu bitaro bitandukanye.
Muri rusange ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’iyi ndwara kuva mu myaka 22 ishize zatumye umubare w’abarwaye igituntu mu Rwanda uva ku barwayi 96 ku baturage 1000 ugera ku barwayi 56 ku baturage 1000.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero muri RBC Migambi Patrick yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza kubirebana no guhangana n’indwara kuko rushoboye gupima 90% basabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS.
Ijamboryumwana.rw