Urukiko-rwanzuye-kudafunga-dosiye-yabapadiri-basambanyije-abana

Amakuru Mu Mahanga

Urukiko rwo mu Budage rwemeje ko nubwo Joseph Ratzinger wahawe izina rya Papa Benedigito XVI yitabye Imana, dosiye aregwamo ibyaha byo guhishira abihayimana basambanyije abana b’abahungu, itagiye guhita ifungwa.

Umuvugizi w’Urukiko rwa Traunstein muri Bavaria, yavuze ko bisanzwe ko urubanza rushobora guhagarara iyo umwe mu baburanyi apfuye.

Yakomeje ati “Kuri iyi nshuro ariko si ko biri, kubera ko nyakwigendera yari asanzwe ahagarariwe mu rubanza n’undi muntu yahaye ububasha.”

Papa Benedigito XVI yitabye Imana ku wa 31 Ukuboza, mu gihe yari yarashyizeho itsinda rigari ry’abanyamategeko, ariha ububasha busesuye bwo kumuhagararira mu rukekiko kubera intege nke yari asigaye afite.

Icyakora, ku rundi ruhande ngo hashobora gutangwa ikindi kirego gisaba guhagarika urubanza kugeza hemejwe mu buryo bw’amategeko umuzungura wa nyakwigendera, ari na we wakwirengera uburyozwe bw’ibyo Ratzinger yategekwa n’urukiko.

Andrea Titz yakomeje ati “Ntabwo navuga kugeza ubu niba ubwo busabe bushobora kuzabaho.”

Ibyaha bifitanye isano n’umwana w’umuhungu biregwa umupadiri wo mu Budage, bikanagera kuri Joseph Ratzinger wabaye Arkiyepiskopi wa Munich na Freising kuva mu 1977 kugeza mu 1982, ndetse na Cardinal Friedrich Wetter wamusimbuye.

Uwatanze icyo kirego ubu agize imyaka 38. Amakuru yavuye mu iperereza yemeje ko ibyaha aregwa byabaye ubwo uyu mupadiri yabaga mu rugo rwa Arkiyepiskopi (Archevêché).

Aho kugira ngo ubuyobozi bwa Kiliziya bumwamagane ndetse bubimenyeshe inzego z’ubutabera, wa mupadiri bwamwimuriye mu zindi paruwasi, naho agezeyo akora ibindi byaha.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *