Ubushakashatsi-gukorera-mu-bushyuhe-bukabije-binaniza-umwana-uri-mu-nda

Amakuru Mu Mahanga

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko igihe umubyeyi ari gukorera ahantu hashyushye cyane, ubwo bushyuhe bushobora kugira ingaruka ku mitemberere y’amaraso n’imiterere y’umutima by’umwana atwite.

Abashakashatsi bavuga ko hakenewe ingamba zikwiye zo kurengera abagore batwite igihe ihindagurika ry’ibihe rikomeje gutuma ubushyuhe bwiyongera ku Isi.

Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu Kinyamakuru The Lancet Planetary Health bwakozwe na Kaminuza ya London School of Hygiene and Tropical Medicine (LSHTM), bukorerwa ku bahinzi 92 bo muri Gambia.

Bwerekana ko buri degre Celsius yiyongeye ku bushuyhe bwari buhasanzwe, yongeye umunaniro ku mwana uri mu nda ku rugero rwa 17%.

Ubu nibwo bushakashatsi bwakozwe kuri iyo ngingo hashingiwe ku buzima bwa buri munsi bw’abagore batwite, nyuma yuko ubundi bwakorerwaga muri Laboratwari.

Abo bagore batwite bakoraga mu mirima y’umuceri ya West Kiang muri Gambia, ku zuba kandi bakora hagati y’amasaha abiri n’umunani.

Ubushyuhe bwinshi bwabonetse mu gihe cy’ubushakashatsi bwabaye degre Celsius 45. Abo bagore bagiye basuzumwa hakoreshejwe akuma gafata ibipimo by’umutima w’abana bari mu nda mbere na nyuma yuko ababyeyi babo batangira akazi.

Dr. Ana Bonell, waboyoye ubwo bushakashatsi muri LSHTM, avuga ko batunguye no gusanga ubushyuhe bugira ingaruka ku mwana uri mu nda.

Yavuze ko bizeye ko hazakorwa ubushakashatsi bwisumbuye buganisha ku gufata ingamba zo kurengera abagore batwite ku Isi.

Yavuze ati: “Twaratangaye cyane tubonye ko abana bari mu nda bagirwako ingaruka n’uko ba nyina biriwe ku zuba. Ku mwana uri mu nda twabonye ko umuvuduko umutima uteraho wiyongera cyane kuburyo buteye inkeke. Twanabonye ko hari ingaruka ku itembera ry’amaraso kuko ingobyi ye nayo yagirwaho ingaruka n’ubushyuhe.”

Dr. Ana Bonell yavuze ko imihindagurikire y’ikirere izakomeza kuba ikibazo ku bagore batwite igihe ubushyuhe buzakomeza kwiyongera, bikazatera ingaruka zirimo kwiyongera kw’ababyara batagejeje igihe n’ababyara abana bitabye Imana.

Ijamboryumwana.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *