Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) baravuga ko bamaze igihe badahabwa agahimbazamusyi none bahisemo guhagarika akazi.
Ihuriro ry’amashuri abanza muri RDC ryasohoye itangazo rivuga ko kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 nta masomo ahari, ko abarimu birirwa bicaye imbere ya Minisiteri y’imali i Kinshasa.
Ni mu gihe kandi basabye abo mu gihugu bose kuguma mu ngo zabo kugeza igihe bazabonera udufaranga babiriye icyuya.
Perezida w’iryo huriro, Reagan Itumbi avuga ko guhagarika kwigisha biri mu nzira yo kotsa igitutu Leta yanze kwishyura uduhimbazamusyi twabo kuva muri Kanama kugeza mu Ukuboza 2022 nta mpamvu ifatika.
Yagize ati “Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi ni we uzabazwa icyo aricyo cyose kizaba nyuma y’iyi myigaragambyo.”
Bavuga ko barambiwe ubusambo bwa bamwe mu bategetsi banyereza amafaranga yabo ku mpamvu zidafututse.