Umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri witwa Iga Paul yarokotse kuribwa n’imvubu ubwo yari arimo gukinira hafi y’inkombe y’ikiyaga cya Edward ku gice cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.
Polisi yavuze ko iyo nyamaswa yafashe uwo mwana ikamumira kimwe cya kabiri cy’umubiri we, umugabo wari hafi aho akayirwanya ayitera amabuye.
Cyakora Ikigo cya Uganda cyita ku nyamaswa cyahakanye ayo makuru, kibwira BBC ko uwo mwana w’umuhungu yagabweho igitero n’iyo mbuvu, ariko ko itamumize.
Polisi ivuga ko ibyo byabaye ku itariki 4 Ukuboza 2022 ndetse ko uwo mwana yahise ajyanwa ku ivuriro riri hafi aho, kugira ngo avurwe ibikomere yatewe n’iyo mvubu.
Nyuma yoherejwe ku bitaro bya Bwera, aho abaganga bamuhaye urukingo rurinda ibisazi by’imbwa, mu rwego rwo kumurinda.Polisi yavuze ko ibyabaye ari bwo bwa mbere byari bibayo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko buri mwaka muri Afurika imvubu zica abantu bagera kuri 500. Abapolisi baburiye abatuye aho hantu bababuza kuhegera kuko iyo imvubu ibonye umuntu hafi yayo ikoresha imbaraga zidasanzwe yirwanaho.
Imvubu ni yo nyamaswa ya gatatu mu bunini mu nyamabere ziba ku butaka ndetse amenyo yayo ashobora kugira uburebure bwa Cm 50,8 ishobora gupima Toni 1,5 kandi ikiruka ku muvuduko ugera kuri 32 km/h.