Bwa-mbere-rihana-yagaragaje-umwana-we-ku-mbuga-nkoranyambaga.

Amakuru Mu Mahanga

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ibyamamare Rihana na A$AP Rocky bibarutse ntabwo baratangaza izina ry’umwana wabo ndetse bari batagaragaza isura ye ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa 17 Ukuboza, nibwo Rihanna yagaraje umwana we w’umuhungu abinyujije mu mashusho (video) yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Tik tok.

Iyo video y’amasegonda 45 yerekana umwana aseka yicaye mu modoka. Mu byishimo byo kuba umubyeyi Rihana yumvikana akina n’umwana we agira ati “Urashaka gufata telefoni ya mama?” bikarangira umwana afashe iyo telefoni ashaka kuyishyira mu kanwa.

Mu 2020 Rihana yari babwiye British Vogue ko muri gahunda ye y’imyaka 10 harimo kubyara abana benshi. Icyo gihe yari yavuze hagati ya batatu na bane.

Akimara gushyiraho iyo video abantu benshi batangiye kuyivugaho byinshi birimo kuba uwo mwana asa na nyina cyane, ndetse abandi bakamwita ko ari Rihanna muto cyangwa se Musaza we.

Hari hashize amezi arindwi benshi mu bakurikira Rihana ku mbuga nkoranyambaga, bamusaba kubereka ifoto y’uwo yibarutse.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *