Indege yakozwe n’ingimbi n’abangavu bo muri Afurika y’Epfo yaraye igeze ku ntego yo kugera i Cairo mu Misiri, nyuma y’ibyumweru bitandatu yari imaze muri uru rugendo rwo kuva i Cape Town muri Afurika y’Epfo nkuko BBC yabitangaje.
Iyi ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4, yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 baturuka mu miryango y’amikoro atandukanye.
Mu rugendo rwabo rwa kilometero 12,000, bahagaze mu bihugu bya Namibiya, Malawi, Ethiopia, Zanzibar, Tanzaniya na Uganda.
Umupilote wayo Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko, washinze umuryango bahuriyemo wa ‘U-Dream Global project’, yavuze ko yasabwe n’ibyishimo kubera icyo gikorwa.
Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba twabaye intangarugero ahantu hose twagiye duhagarara kuri uyu mugabane. Intego y’iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima”.
Megan yavuze ko nubwo bageze kuri icyo gikorwa gikomeye, hari ingorane bahuye nazo mu rugendo rwabo.
Yavuze nkaho bageze mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia, batashoboye kubona amavuta y’indege.
Megan ni umwe mu bapilote batandatu b’iyo ndege babonye uruhushya rwo kuyitwara – rubemerera kugurukira gusa mu ntera ya hafi ituma bakomeza kubona ku butaka rukababuza kwinjira mu bicu.
Uko ari batandatu bagiye bakuranwa kuyitwara muri urwo rugendo.
Mu gusubira muri Afurika y’Epfo basoje urugendo rw’i Cairo, aba banyeshuri bavuga ko bazanyura mu yindi nzira, bagahagarara muri Uganda, mu Rwanda, Zambiya na Botswana.