USA uwakuze-ayobora-amatsinda-yabana-yatorewe-kuba-meya-wumujyi.

Amakuru Mu Mahanga

Jaylen Smith w’imyaka 18 wakuze ayobora amatsinda y’abana aho yigaga, yatorewe kuba Meya w’umujyi wa Earle muri Leta ya Arkansas, muri leta Zunze Ubumwe Amerika

Uyu musore w’umwirabura yatorewe kuba Meya nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganiye uyu mwanya Nemi Matthews Sr, ku majwi 239 kuri 185.

Jaylen Smith yarangije amashuri ye y’isumbuye uyu mwaka muri Gicurasi, aho yari perezida w’abanyeshuri ndetse yari n’umuyobozi mu matsinda (clubs) atandukanye ku ishuri.

Nyuma yo gutorwa yabwiye CNN ko atiyamaje kugira ngo yamamare ahubwo yifuza guteza imbere aho atuye ahaganisha aho hagomba kugera.

Uyu musore agiye kuyobora umujyi utuwemo abaturange bagera mu bihumbi 18. Mu mishinga ye azashyira ingufu mu mutekano w’umujyi wa Earle azaba abereye Meya, gusana ibyangiritse n’ibindi.

Jaylen abaye Meya wa kabiri muto ku myaka ye 18 uyoboye, nyuma ya Michael Sessions wabaye Meya w’umujyi wa Hillsdale muri 2009.

IJAMBORYUMWANA.COM

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *