Umwana witwa Kenny Irakoze Mugabo uri muri 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yitabye Imana.
Uyu mwana yigaga mu mwaka wa gatanu kuri Path to Success, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yavuze ko uyu mwana witabye Imana, ari we wari urembye cyane.
Ati “Amaze kwitaba Imana ni wawundi twavugaga barimo kongerera amaraso muri CHUK”.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 nibwo Coaster yari itwaye abanyeshuri bagiye kwiga ku ishuri rya Path to Success yakoze impanuka igeze mu masangano y’imihanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo.
Ubwo iyi mpanuka yabaga, abanyeshuri bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo, bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero.
SSP Irere yavuze ko byatangiye bumva imodoka isa n’izengera mu muhanda. Yageze mu masangano y’imihanda ku i Rebero ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, umushoferi ayikase ngo yerekeze ku ishuri biranga, imanuka epfo mu ishyamba.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yamenye iby’iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango y’aba bana ndetse nabo abifuriza gukira vuba.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yatanze ubutumwa bwo gufata mu mugongo umuryango wa Kenny Irakoze Mugabo.
Tubabajwe bikomeye no kubura umwe mu bana bakoze impanuka ejo mu gitondo y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri rya Path to success, Kenny Irakoze Mugabo. Twifurije umuryango we, inshuti n’abanyeshuri bagenzi be biganaga kwihangana no gukomera. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro.
— Dr. Valentine Uwamariya (@Dr_Uwamariya) January 10, 2023