Ubuyobozi-bwahembye-uwabyaye-4-nyuma-yimyaka-15-ategereje-urubyaro

Amakuru Ubuzima

Uwiragiye Marie Chantal wo mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera uherutse kubyarira abana bane mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yasuwe n’ubuyobozi bw’ako Karere bumwizeza gukomeza kumuba hafi.

Uwiragiye yabyaye aba bana mu ijoro ryo kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2022, nyuma y’ imyaka 15 ategereje urubyaro.

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, hamwe n’abandi basuye uyu mubyeyi bamwizeza ubufasha.

Imanishimwe yabwiye itangazamakuru ko biyemeje kumwunganira kugira ngo aba bana bose bazabashe kubaho, cyane ko bidasanzwe ko umuntu abyara abana bane.

Yagize ati “Twamusuye kuko bidasanzwe kwibaruka abana bane, kandi kuba bungutse abana ni umugisha, ni abaturage bacu, ikindi kubyara abana nka bariya biba bisaba ko umuntu hari ubundi ubushobozi agomba kuba afite kugira ngo abarere bakure. Rero ni muri ubwo buryo twamusuye, tumwizeza ko Akarere tuzafatanya kugira ngo bakure, bagire imibereho myiza n’ubuzima bwiza.”

Uwiragiye n’umugabo we Bizimungu Dieudonne na bo bashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bwabasuye mu bitaro. Bavuze ko batunguwe no kubyara abana bane.

Uwiragiye ati “Ibi binyongereye imbaraga n’icyizere kuko mbonye ko hari abantu bafite umutima mwiza, bandi hafi, bagakurikirana ubuzima bwanjye n’aba bana.”

Yongeyeho ko guhabwa ibikoresho bitandukanye ndetse n’amata byatumye yumva atuje.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *