Umugabo w’imyaka 40 yiyahuriye mu biro by’Akagari ka Shara ko mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gufatwa akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 8 n’uwa 14.
Mu ma saa Cyenda z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Ugushyingo 2022 nibwo abashinzwe umutekano (Abanyerondo) bagejeje uwo mugabo ku Kagali ka Shara n’abana akekwaho gusambanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean De Dieu yavuze ko abanyerondo bahuye n’abo bana muri iryo joro bababaza aho bava n’aho bajya batanga amakuru y’uburyo bahohotewe n’uwabahohoteye, bahita bajya kumufata.
Ati “Byagaragaye Nijoro ubwo bafatwaga n’abantu bari ku Irondo. Aho basanze abana bari mu nzira barababaza bati ‘bana murajya he?’ Noneho abana babasobanurira ko bahohotewe, babaza uko byagenze biba ngombwa ko bajya kubereka aho byabereye baragenda babereka ku mugabo bikekwa ko yabahohoteye niko kumufata bamuzana ku Kagali.”
Rwango yavuze ko nyuma y’igihe gito bahabagejeje uwo mugabo yahise yiyahura mu gihe barimo bategura uko yashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) no gufasha abana uburyo babona ubufasha bw’ibanze buhabwa uwakorewe ihohoterwa.
Yakomeje ati “Uwo mugabo bamuzanye ku Kagali, kubera ko bari bamuzanye bagira ngo bitegure ko yajyanwa kuri RIB kugira ngo abazwe ibyo akekwaho, mu kanya gato mu gihe bari bakiri hanze bataragenda bagiye kumva bumva ikintu kirikubise bagiye kureba basanga ni wa mugabo umaze kwimanika mu mugozi, yapfuye.”
Amakuru avuga ko uwo mugabo yabashukishije amafaranga. Yabanje kubaha 100 Frw ababwira ko bajyana andi akayabaha bageze mu rugo, ariko ngo bagezeyo arafunga ababwira ko barara bakazinduka bataha.
Ijamboryumwana.com