Rubavu-ubushabitsi-nyambukiranyamipaka-bwagaragajwe-nkimpamvu-ituma-abana-bata-ishuri.

Amakuru Uburezi

Amashuri yo mu Karere ka Rubavu agaragaza ko mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo abana bajya gushaka amafaranga kubera amahirwe yo kuba begereye umupaka n’ababyeyi basigira abana barumuna babo bagiye mu bucuruzi.

Byagaragarijwe istinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ubwo basuraga ishuri rya G.S Ryabizige ryo mu Karere ka Rubavu, muri gahunda yo kureba ibikorwa mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Mu biganiro Hon. Adrie Umuhire na Hon. Nkurunziza Innocent bagiranye n’ubuyobozi, ababyeyi n’abanyeshuri bahagarariye abandi kuri iryo shuri, hagaragajwe ko impamvu zituma abana bata ishuri zirimo izishingiye ku bucuruzi nk’ahantu hegereye umupaka.

Zirimo kuba ‘abana bava mu ishuri bakajya gukorera amafaranga, n’ababyeyi basigira abana mu rugo barumuna babo bakajya mu bucuruzi’. Izi nizo ziyongeraho ubukene mu miryango.

Mu Karere ka Rubavu, umwaka w’amashuri ushize warangiye hari abana 1,081 bataye ishuri. Muri abo, ubuyobozi buvuga ko abagera ku 1,019 barisubijwemo hakaba hasigaye abagera kuri 62.

Ijamboryumwana.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *