Umuryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere Rubavu, uratabaza nyuma y’uko umwana wabo ufite imyaka ibiri asambanyijwe n’undi mwana w’imyaka 13 wo mu baturanyi babo ariko Ubugenzacyaha bukavuga ko budashobora kumukurikirana kuko atari yuzuza imyaka y’ubukure.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, wabwiye Radio 10 ko uri mu gahinda gakomeye ko kuba umwana wabo yarasambanyijwe ariko ntahabwe ubutabera.
Bavuga ko ari abandi baturanyi babo babahamagaye bababwira iyi nkuru bageze mu rugo rwabo basanga umwana wabo yajyanywe kwa muganga.
Se w’uyu mwana yagize ati “Twasanze umwana bamujyanye i Nyakiriba bahita bamwohereza mu bitaro bya Gisenyi bamujyana kuri One Stop Center.”
Nyina we avuga ko kuba umwana wabo yarasambanyijwe byatangiye kumugiraho ingaruka.
Ati “Byarambabaje cyane kugeza na n’izi saha uba usanga kari kugenda kari gutandaraza.”
Aba babyeyi b’uyu mwana bavuga ko ikibabaza cyane ari ukuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaranze gukurikirana uyu mwana wabangirije umwana, rukavuga ko na we akiri umwana atakurikiranwa mu nzego.
Se w’uyu mwana yagize ati “RIB yarambwiye ngo umwana w’imyaka 13 ntabwo yahanwa, ngo nimbyihorere ngo nta tegeko na rimwe rimuhana. Ndifuza ko yahanwa kuko si we wenyine amaze gufata, ngo amaze gufata abandi babiri.”
Yakomeje avuga ko abona hari ikibyihishe inyuma gituma uyu mwana adakurikiranwa.
Ati “Nyina yirirwa anyidoga hejuru ngo yashatse kumpa amafaranga ngo ndayanga […] mbona wagira ngo yaranguze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monique yabwiye RadioTV10 ko ubufasha bw’ibanze bwose bwagombaga guhabwa uriya mwana yabuhawe.
Ati “Cyakora ubwo twakongera tukamusura tukamenya ibindi yaba yifuza gukorerwa na byo tukabikoraho.”
Yakomeje avuga ko kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwarekuye uwo mwana, bitari mu bubasha bw’inzego z’ibanze ahubwo ko RIB yamurekuye ifite ibindi yashingiyeho.
Abaturanyi b’iyi miryango yombi, bo bavuga ko uyu mwana wasambanyije undi, yari akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco bitewe n’uko ejo cyangwa n’ejo bundi azasambanya n’abana babo.
Itegeko riteganya ko umwana utaruzuza imyaka 14 ukoze icyaha, hatabaho uburyozwacyaha ariko ko abafite hagati y’imyaka 14 na 18 bashobora kuryozwa icyaha na bo ariko bakaba badashobora guhabwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu kandi kandi nabwo bagororerwa muri Gereza yabagenewe.