Itsinda ry’Abashoramari n’abayobozi batandukanye bo muri Pologne ryasuye u Rwanda, ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego zitandukanye harimo n’ayerekeye amashuri makuru na Kaminuza.
Kaminuza enye zo muri Pologne nizo zasinyanye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (RP) na Ines Ruhengeri.
Minisitri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko ubwo bufatanye buzazamura ireme ry’uburezi mu Rwanda bikanateza imbere ubushakashatsi hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Icyo tuzibandaho ni Siyansi n’ikoranabuhanga cyangwa se ibijyanye n’ubuhinzi, kubera ko nizo nzego nini igihugu gishaka kwigishamo benshi kuko murabizi ko dushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ariko noneho n’ubushakashatsi si ukwiga no kwigisha gusa ahubwo ni ubuhe bushakashatsi twakora ari ubwagirira u Rwanda akamaro n’igihugu cya Pologne kubera ko bazajya babukorera hamwe.”
Aya masezerano azanafasha abiyishyurira bashaka kujya gukomeza amasomo yabo muri Pologne. Mu rwego rw’uburezi, Pologne ni igihugu gifite uburezi buteye imbere. Kugeza ubu higayo Abanyarwanda bagera ku 1,200.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta yavuze ko uwo mubare atari muto, agasanga uziyongera binyuze mu mikoranire na za Kaminuza z’ibihugu byombi.
Ati “Ni umubare munini cyane rero ibyo bikaba bivuze ko tugiye kubishyira ku rundi rwego mu rwego rw’imikoranire hagati ya za Kaminuza n’amashuri makuru y’ibihugu byombi atari gusa abanyeshuri bagenda bagashaka amashuri bakiyandikisha bakajyayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Pologne, Pawet Jabloriski ari na we wari uyoboye itsinda ry’Abanya-Pologne yavuze ko umwaka utaha bazaba bafite Ambasade mu Rwanda bafata nk’amarembo ya Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Sinabaha amataliki runaka ariko ndabizeza ko twiyemeje kubyihutisha uko bishoka kugira ngo tugire ambasade zombi zikora byuzuye mu bihugu byombi. Tubona u Rwanda nk’amarembo ya Afurika y’Iburasirazuba kuko tubona umutekano, tukabona impinduka nyinshi mu myaka 20 ishize zirimo iterambere mu ikoranabuhanga, tukanabona uburyo leta yiyemeje gukomeza iyi nzira nta guhagarika cyangwa gucika intege. Twiteguye gufatanya muri iki cyerekezo dutera inkunga mu buryo bushoboka nka leta, nk’abadiplomate”.
Uru ruzinduko rwabo mu Rwanda ruje nyuma yuko muri Gicurasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 muri Pologne.
Ni mu gihe kandi mu Kuboza 2021, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu mujyi wa Warsaw muri icyo gihugu. Ambasaderi wa Pologne mu Rwanda asanzwe afite icyicaro muri Tanzania.
IJAMBORYUMWANA.COM