Nyagatare: Umugabo wagurishirijwe umwana arasaba ubutabera

Amakuru Ubutabera

Umugabo witwa François Twiringiyimana utuye mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare aratabaza inzego zitandukanye nyuma yo kurererwa abana babiri b’impanga mu bihaye Imana bitwa Abakarikuta yajya kubasura bakamubwira ko umwe yitabye Imana.

Mu 2005 nibwo uwo mugabo yabyaye abana babiri b’impanga, ariko nyina ahita agira uburwayi bwo mu mutwe bwatumye atabasha kubonsa. Yaje kugirwa inama yo kubajyana mu Babikira b’Abakarikuta bo mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Icyo gihe bakoze inyandiko ivuga ko abahaye abana be kandi ko agomba kujya abasura kenshi gashoboka. Muri uko kubasura nibwo umunsi umwe yagiyeyo bamubwira ko umwe mu ba bana atakiriho.

Kuba bataramutumyeho umwana akimara kwitaba Imana cyangwa ngo bamwereke aho yashyinguwe, niho ahera akeka ko yaba yaragurishijwe. Avuga ko amakuru yayamenye yagiye gusura abana be uko byari bisanzwe.

Iyo abisobanura agira ati “Nagezeyo barambaza ngo harya waje gusura nde? Ndababwira. Basubirayo bagiye kuzana abana bazana umwana umwe, barambwira ngo umwe yarapfuye. Icyo nifuza ni ukumpa igihamya cyuzuye kigaragaza ko umwana wanjye yapfuye, yaba ariho kandi nkagaragarizwa ahantu ari kuko nya numva ngo aba bantu bitwa ko ari abanyamafaranga cyangwa abihaye Imana bajya bagurisha abana kuko njye ntekereza ko umwana wanjye yaba yaragurishijwe.”

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu iravuga ko igiye gukora iperereza kuri iki kibazo kugira ngo ifashe Twiringiyimana guhabwa ubutabera nkuko byemejwe na Perezida w’iyo Komisiyo Mukasine Marie Claire.

Ati “Ibibazo nk’ibyo byabaye mu bihe byatambutse, Jenoside ikirangira hari abana benshi bajyanwe n’ibigo byabitagaho ariko kiriya cyo gitandukanye n’ibyo ngibyo tuzagikorera iperereza tumenye uko byagenze tumufashe.”

Umwana uvukana n’uwabuze ubu ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye. Ku rundi ruhande kandi uwo muryango uvuga ko abaganga bavuze ko kumenya amakuru y’umwana wabuze bishobora kuzagira uruhare mu gukira k’umubyeyi wabo.

Twarabanye Venuste/Ijamboryumwana.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *