Nyagatare-abana-bigira-mu-marerero-akorera-mu-ngo-zabaturage-bahawe-amata

Amakuru Uburezi

Abana barenga ibihumbi 30 bari mu marerero y’inzu zagiye zitangwa n’abaturage zigahindurwa ingo mbonezamikurire hirya no hino mu karere ka Nyagatare, ku wa 30 Ugushyingo batangiye guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, Gatete Katabogama Mike avuga ko buri mwaka amata atangwa binyuze ku nkunga, Akarere gahabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana.

Abana bayahabwa uyu mwaka akaba ari abo mu ngo mbonezamikurire z’abana mu Midugudu yose igize Akarere ka Nyagatare, aho umwana ahabwa inusu akayahabwa kabiri mu Cyumweru.

Ati “Gutanga amata uyu mwaka twafashe abari mu ngo mbonezamikurire kuko nibo bigaragara ko hashobora kubonekamo abafite imirire mibi, umwaka ushize twayahaga abari mu bigo by’amashuri asanzwe, tugenda tubasaranganya ariko tubanje kureba ahari ikibazo.”

Ni mu gihe abari mu marerero y’icyitegererezo n’abari ku nsengero bo basanganywe gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kandi arimo indyo yuzuye.

Imibare yerekena ko kuva muri Nyakanga 2021 abana 105 bavuye mu mirire mibi, ubu hakaba hasigaye 77. Igwingira muri ako Karere riri kuri 30.7%.

Akarere ka Nyagatare gafite ingo mbonezamikurire z’abana bato zikorera mu nzu zatanzwe n’abaturage 1,593 zirimo abana 30,467 basanzwe bahabwa serivisi zikomatanyije muri Gahunda y’Inkongoro y’Umwana, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Gafite kandi amarerero y’ikitegererezo 10, hakaba andi marerero akorera ku nsengero z’abihayimana, amadini n’amatorero 96, ndetse n’amarerero akorera ku bigo by’amashuri asanzwe 127.

Ijamboryumwana.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *