Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwavuze ko mu mezi atatu, umuhanda ugana ku ishuri rya APAX Muramba ryita ku bantu bafite ubumuga, uzaba ari nyabagendwa mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga n’abandi bawukoresha.
Ishuri ryitwa APAX Muramba riherereye mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero, ni rimwe mu yita ku bana bafite ubumuga. Cyakora rigaragaza imbogamizi z’ibikorwa remezo by’imihanda.
Umuyobozi w’iryo shuri Sr. Mukankubana Domina avuga ko imwe mu mbogamizi iri shuri rifite ari inzira z’abafite ubumuga zidatunganye muri icyo kigo ndetse n’umuhanda werekezayo.
Ati “Inzira z’abana ziva aho barira bajya aho bigira, bava aho bigira bajya aho barara hagomba amagare bagendamo izo nzira rero ntazihari ntabwo zikoze. Iyo imvura yaguye kujyana abana kwa muganga biragorana kubera ko imihanda icika cyane.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine avuga ko Akarere kihaye amezi atatu kugira ngo nibura umuhanda ugana kuri iryo shuri ube nyabagendwa.
Ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere twabemereye kandi koko tuzabikora mu gihe cya vuba kitarenze amezi atatu turateganya ko tuzaba twafatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Matyazo. Ntitwavuga ko ari uburyo burambye kuko tutenda gushyiramo kaburimbo ariko nibura nyuma y’amezi atatu hazaba hagendeka, horohereze abana bafite ubumuga bahigira ndetse n’abandi bahagana.”
Kuri ubu ishri rya APAX Muramba ririmo abana 56 barimo abakurkikira amasomo mu burezi bwihariye abandi bakigishwa imyuga bashoboye hagendewe ku bumuga buri wese afite.