Mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, Igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Grenade’ cyishe umwana w’imyaka 10 y’amavuko, gikomeretsa bikomeye uwo bari kumwe.
Ibyo byabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Gaseke, mu Murenge wa Ngororero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel yavuze ko Grenade yishe umwana witwa Mugisha Tito, ikomeretsa mugenzi we witwa Niyonkuru Thomas.
Yagize ati: “Niyonkuru Thomas wakomeretse yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Muhororo, abaganga baza kumuha transfert n’imbangukiragutabara ajyanwa i Kabgayi.”
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho abo bana bakuye icyo gisasu. Mugisha Daniel yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera ashyingurwa uyu munsi.
Mugisha Tito yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, naho Niyonkuru Thomas yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.
