Ababyeyi bo mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero barishimira ko abana babo babona uburyo bwo gukina, gusoma ibitabo no kugaragaza impano zitandukanye mu gihe cy’ibiruhuko bikabarinda kuzerera no kujya mu ngeso mbi.
Umuryango Kids Hope Rwanda wita ku bana binyuze mu matsinda bahuriramo ni wo urimo gufasha abana kugira ngo bagire ibyo bakora muri ibi bihe by’ibiruhuko bibashimisha kandi bibafasha gukura neza.
Umuyobozi w’uwo muryango, Rwambibi Marc, avuga ko mu busanzwe bita ku bana binyuze mu matsinda bafite mu Murenge wa Matyazo mu Kerere ka Ngororero, ariko mu biruhuko bakira abana bose kugira ngo hatagira uhezwa.
Ati “Uretse ko mu biruhuko aribwo dushyiramo imbaraga cyane ariko ubundi dufite amatsinda y’abana bahuriramo bakaganira bagasoma ibitabo ariko ikiba kigamijwe ni uguha imbaraga komite z’abana. Mu biruhuko biba ari umwihariko kuko haza abana bose, mu buryo bwo kugira ngo batirirwa bazerera cyangwa bajya mu ngeso mbi.”
Itsinda ry’abana riba rigizwe n’abana bari hagati y’imyaka 4 na 12 y’amavuko bagera kuri 40. Mu gihe cy’ibiruhuko bashobora kuba hagati ya 40 na 50.
Umwe mu babyeyi akaba anagira uruhare mu kwita ku bana bari mu matsinda ya Kids Hope Rwanda, Bazambanza Jean De Dieu yavuze ko iyo gahunda ituma ababyeyi bumva batekanye kandi igafasha abana mu mikurire.
Ati “Ababyeyi ni uko niba abana twabarinze ubuzererezi ababyeyi bumva batekanye kandi usanga abana bahigira byinshi binyuze mu bikorwa byo gukina bibafasha kugorora umubiri. Umwana kandi bimufasha gutinyuka.
Mu gihe cy’ibiruhuko abana barakina bagasoma ibitabo ndetse ababishaka bagatira ibyo batahana bakazagaruka basangiza abandi ibyo basomye. Aha kandi babasha kugaragaza impano zitandukanye zirimo no gushushanya inkuru basomye. Kids Hope Rwanda ikorera mu Turere twa Ngororero na Gasabo.

