Abafite ubumuga bo mu Karere ka Ngoma baragaragaraza ikibazo cy’ubuke bw’insimburangingo n’inyunganirangingo nk’imbogamizi mu mibereho yabo naho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko mu buryo burambye hari ibibazo byakemurwa no kwigisha ururimi rw’amarenga mu mashuri.
Babigarutseho kuri uyu wa 03 Ukuboza mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihirijwe mu Murenge wa Sake ku rwego rw’ako Karere.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Sake, Nsanzimana François yavuze ko muri rusange kutamenya ururimi rw’amarenga ku ruhande rw’abasaba serivisi n’abazitanga bituma hari serivisi abafite ubumuga batabasha kubona.
Mu mashuri aho bigomba guhera naho imbogamizi ziracyari zose kuko nta barezi bazi uru rurimi. Ibyo nabyo bituma abana batabasha kwiga mu mashuri asanzwe mu gihe ayihariye nayo ataregerezwa abayakeneye.
Yagize ati “Ururimi rw’amarenga ruteye imbogamizi kuko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibagora kwiga mu mashuri asanzwe kubera ko abarezi ntabwo bazi urwo rurimi rw’amarenga, mu buyobozi nabwo iyo bagiye kwaka serivisi usanga batabasha gutanga icyifuzo cyabo uko babyifuza kuko nta muntu uhari wo kubafasha gusobanura urwo rurimi rw’amarenga.”
Umuyobozi mu Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR), Kayigamba Paul avuga bazakomeza gukora ubuvugizi kuri icyo kibazo.
Mu bindi bigomba gukomeza gukorwa ni ubukangurambaga kugira ngo abafite ubumuga bakomeze kwibona nk’abashoboye.
Ati “Ni ugukangurira abanyarwanda bose muri rusange ndetse no mu nzego za leta ufite ubumuga mu buzima bwe bwa buri munsi ntahezwe mu rugo nk’umuco wa kera ahubwo agaragare mu iterambere nk’abandi.”
Ku kijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko mu mihigo y’akarere bita ku bibazo by’abantu bafite ubumuga, uko bishoboka.
Ati “Insimburangingo ni ikibazo, ariko na none dufite ibisubizo icya mbere, buri mwaka dushyira mu mihigo insimburangingo nibura hagati ya 150 kugera kuri 200 kandi tugomba gukora uko dushoboye buri mwaka, tukesa uwo muhigo.”
Mu Murenge wa Sake wizihirijwemo umunsi w’abafite ubumuga habarurwa abasaga 480 bafite ubumuga, naho mu Karere ka Ngoma hose habarurwa abasaga ibihumbi 12.
Ijamboryumwana.com