Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ku byaha akurikiranyweho birimo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki 13 Nzeri 2022 nibwo Ndimbati yatangiye kuburana mu mizi mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ndimbati yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko atigeze ashyirwa mu bagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo.
Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ibyaha Ndimbati akurikiranyweho ari byo icyaha cyo guha umwana inzoga n’icyaha cyo gusambanya umwana. Ni ikirego cya Kabahizi Fridaus bwakiriye tariki 9 Werurwe 2021, wareze ko Ndimbati yamusambanyije akabyara abana babiri b’impanga.
Kabahizi yavuze ko mu 2019 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu gipangu bari bacumbitsemo harimo umusore witwa Valens wakoraga amafilimi, amusaba ko yamufasha kumufasha na we akinjira mu bakinnyi ba filimi.
Uko niko byagenze no kuri Ndimbati wakundaga kuza aho muri icyo gipangu ndetse we yaje kumwemerera kumufasha anamuha nimero za telefoni ngo azamuhamagare.
Umushinjacyaha yagaragaje ko Uwihoreye yaje guhura n’uwo mukobwa afite inzoga yitwa Amarula akamubeshya ko atari inzoga ahubwo ari amata avanze na chocolat, ngo nyamara yamuhaye akarahure kamwe ahita asinda ibyakurikiyeho ntiyabimenya ariko yisanga aryamanye na Ndimbati mu ijoro.
Yagaragaje ko icyemezo cy’amavuko cya Kabahizi kigaragaraza ko yavutse muri Kamena 2002 mu gihe Ndimbati agaragaza ko uwo mukobwa yavutse ku wa 1 Mutarama 2002.
Niho ubushinjacyaha bwahereye busabira Ndimbati gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.
Mu kwiregura, Ndimbati yemeye ko yabyaranye n’umukobwa ashinjwa gusindisha akamusambanya, ariko avuga ko baryamanye yujuje imyaka y’ubukure.
Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva uwo mukobwa abatwite kugeza bavutse ndetse ko n’igihe yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.
Yavuze ko ibindi birego aregwa bishingiye ku kagambane kabayeho k’abifuzaga kumuharabika.
Ndimbati yavuze ko hari ibirebana n’ibimenyetso byahimbwe nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.
Kuri iyo fishi kandi ngo hariho ko yakingiwe Hepatite B kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu 2024 bivuze ko bijyanye n’amakuru y’ubushinjacyaha yaba yarakingiwe ataravuka.
Umunyamategeko wa Ndimati yavuze ko umukuliya we adakwiye gufungwa kuko nta bimenyetso bifatika byerekana ko yakoze ibyaha akurikiranyweho, asaba ko mu gufata umwanzuro w’Urukiko hazarebwa no ku nyungu z’abana aba bombi babyaranye.
Ndimbati yungamo asaba ko urukiko rwamurenganura akajya mu buzima busanzwe ndetse agakomeza kurera abana be kuko abemera kandi bamukeneye.
Umwanzuro ku iburanisha ry’uyu munsi uzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa. Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka.
IJAMBORYUMWANA