Musenyeri-rukamba-yasabye-abize-gutanga-umusanzu-mu-guhangana-nigwingira.

Amakuru Ubuzima

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe, yasabye abize gutanga umusanzu wabo mu kurandura imirire mibi n’igwingira ry’abana mu Rwanda kuko ari ikibazo gikomeye kandi gikeneye ubufatanye mu kugikemura.

Yabigarutseho ubwo yayoboraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 430 basoje amasomo yabo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) ku wa 17 Ukuboza 2022 mu mashami atandukanye.

Mu basoje amasomo harimo abagera kuri 25 bize mu ishami ry’imirire myiza.

Umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa CUR, Musenyeri Philippe Rukamba, yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi itera abana kugwingira, asaba abize by’umwihariko ibijyanye n’imirire myiza gutanga umusanzu wabo mu kugikemura.

Yagize ati “Ibibazo by’imirire ni byinshi cyane, hari abana bagwingira hari n’abantu benshi barya nabi. Imirire ni ikintu gikomeye kandi bigaragara ko mu Rwanda hari ikibazo ubu ngubu.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe usanga abagana mu ishami rijyanye n’imirire, kwita ku bana n’umuryango ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abantu bakiri bake ku buryo bikenewe ko hashyirwamo ingufu.

Ati “Ayo mashami ni ukubwira abantu kugira ngo babyumve neza kuko ni abantu baba bakenewe ni ukubabwira kugira ngo baze babyige kuko nk’ishami ry’imirire ryigamo abantu bake kandi hanze ibibazo by’imirire ni byinshi cyane hari abana bagwingiye.”

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma ari uko mu 2024 bazaba ari 19% gusa.

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo muri CUR bavuze ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kugiteza imbere ariko by’umwihariko mu kurandura imirire mibi n’igwingira.

Byukusenge Catherine ati “Nize mu ishami ry’imirire njyewe numva nzahera iwacu aho dutuye mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye kuko nahakoreye ubushakashatsi nganiriza ababyeyi numva bagifite ibibazo by’imyumvire mu kurwanya imirire mibi; numva ari icyo nzaheraho.”

Ni ku nshuro ya munani CUR itanze impamyabumenyi ku bayisojemo amasomo kuva yafungura imiryango mu 2010. Ifite amashami arimo iyobokamana; ubucuruzi; uburezi; ubuzima rusange n’imirire myiza; ikoranabuhanga; ivugururamibereho n’ubunyamwuga mu burezi.

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe, yasabye abize gutanga umusanzu wabo mu kurandura imirire mibi n’igwingira ry’abana mu Rwanda
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *