Abangavu batewe inda bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kirehe batuye ubuyobozi bw’ako Karere ikibazo cy’abaganga batagira ibanga, bikaba ari bimwe mu bituma batitabira kwipimisha uko bikwiye igihe batwite cyangwa ngo bajye gusaba serivisi z’ubuzima bw’imyororokere bisanzuye.
Ni kimwe mu bibazo byagaragajwe nk’ibibangamiye abangavu mu rwego ry’ubuzima. Hari mu biganiro byabereye mu Karere ka Kirehe byibanze ku bibazo bitandukanye bibangamiye imibereho yabo harimo n’ibituma batitabira serivisi z’ubuzima, by’umwihariko izihabwa abagore batwite, kwirinda no kwipimisha Virusi Itera Sida.
Mbere y’ibi biganiro habanje ibyahuje abo bangavu n’abayobozi ku rwego rw’Imirenge harebwa ibibazo bafite mu rwego rw’imibereho, ubuzima n’uburezi. Hari ibyabonewe ibisubizo muri uko gusasa inzobe, ibitarashobotse nibyo byagaragarijwe abayobozi ku rwego rw’Akarere.
Muri byo harimo icyo kumena ibanga ku bakozi bashinzwe kubaha serivisi barimo abaganga ku bigo nderabuzima, bavuga ko hari ubwo babaganiriza babizeyeho ubufasha ariko bagatangazwa no kwibona baramenewe amabanga n’abo bari bizeye ko ari abanyamwuga.
Hari uwagize ati “Umuntu iyo umwisanzuyeho ukamubwira ikibazo cyawe nk’ushinzwe kuguha serivisi aho kugufasha akagukwiza imisozi ntacyo aba agufashije ahubwo atuma utazasubira kumwaka serivisi kuko wamutakarije icyizere.”
Mugenzi we yavuze ko ibyo biba ikibazo cyiyongera ku gutereranwa n’imiryango yabo bikaba byaba intandaro yo gufata imyanzuro mibi kubera kubura ubatega amatwi kandi wita ku cyizere bamugiriye.
Ati “Binatuma wumva ko abo bakorana nabo ari bamwe bityo ibibazo byawe ukabyigumanira cyangwa ukifatira imyanzuro bucece.”
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kirehe, Ntirenganya Théogène yavuze ko ayo yaba ari amakosa y’umwuga bakaba bagiye kongera kuganiriza abakora mu bigo nderabuzima no mu rwego rw’ubuzima muri rusange.
Yagize ati “Kutagira ibanga ni amakosa y’umwuga, byaba ari ikibazo gikomeye niba twaba dufite abakozi batagira ibanga. Tugomba gukomeza kwigisha kandi kwigisha ni uguhozaho. Ni ukubaganiriza tukabibutsa ko kumena ibanga ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi byica umwuga dukora.”
Uyu muyobozi avuga ko muri rusange bagira ikibazo cyo kuba abangavu baterwa inda batihutira kwipimisha, ibishobora kuba bifitanye isano n’amakuru bagenda bahanahana yo kutagirirwa ibanga nubwo hari izindi mpamvu zishobora gutuma batinda.
Uko gutakariza icyizere abakagombye kubafasah kandi bishobora gushamikiraho ikibazo cyo kudatanga amakuru yafasha mu kubaha ubutabera. Muri ako Karere havugwa umwana wahohotewe bamubwira ko bajya gupima ADN agatira umwana agamije ko Se w’umwana atamenyekana.

Ibiganiro bihuza abangavu n’abayobozi hagamijwe kumenya ibibazo bibugarije no kubishakira umuti byakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, mu mushinga uterwa inkuga n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Ni umushinga kandi ugamije kongerera ubushobozi amatsinda na Komite z’abana mu Turere ukoreramo. Mu Karere ka Kirehe umaze guhugura abana 97 bahagarariye komite z’abana, barimo abakobwa 59 abahungu 33 na batanu bahagariye abafite ubumuga.
Yanditswe na TWARABANYE Venuste