Mugitondo cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko ku i Rebero habereye impanuka y’imodoka yari itwaye abana b’abanyeshuri biga muri Path to Success 25 barakomereka.
Uretse abo bana hanakomeretse umushoferi wari ubatwaye n’umwalimu wari ubaherekeje muri iyo modoka ya coaster.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Réné Irere yavuze ko abanyeshuri bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo isa n’izungazunga bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero.
Yageze mu masangano y’imihanda ku i Rebero ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, umushoferi ayikase ngo yerekeze ku ishuri biranga, imanuka epfo mu ishyamba.
Yagize ati “Nta mwana wahaburiye ubuzima, abakomeretse nabo bajyanywe ku bitaro bitandukanye birimo CHUK, Ibitaro bya Nyarugenge ndetse na DMC biri hano mu Karere ka Kicukiro.”
“Abaganga baratubwira ko kugeza ubu nta bafite ibibazo bikomeye byatuma bahaburira ubuzima, usibye umwe urimo yongerrwa amaraso muri CHUK. Kugeza ubu abakomeretse ni shoferi, ni umwalimu n’abana 25.”
Harakekwa ko iyo modoka yabuze feri bigatuma irenga umuhanda. Polisi yavuze ko iyo modoka ifite ibyangombwa byose harimo na contrôle technique.