Umusore w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 8.
Uyu musore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bikaba byarabereye mu Mudugudu w’Iragwe mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick yavuze ko amakuru yatanzwe n’ababyeyi b’umwana nyuma yo kubona atameze neza bakamubaza ibyamubayeho.
Yagize ati “ Ababyeyi b’umwana babigaragaje bavuga ko umwana atameze neza . Hari n’ibimenyetso yari afite kandi ngo yababwiye ko ari uwo musore baturanye wamusambanyije. Nk’inzego z’ibanze rero twahise tumushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza zirebe ko koko yaba yarakoze iki cyaha.”
Kabandana yakomeje asaba ababyeyi kumenya ubuzima bw’abana babo umunsi ku munsi bakababa hafi, ndetse asaba abaturage muri rusange kwirinda ingeso mbi nk’izi zatuma bafungwa.
Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rigikomeje.
Ijamboryumwana.com