Kayonza: Umusore w’imyaka 19 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri

Amakuru Ubutabera

Umusore w’imyaka 19 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri, nyuma yo kubasangana bambaye ubusa mu buriri bwe.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko uyu musore ubana mu gipangu n’ababyeyi b’uyu mwana, ngo yamufashe akamujyana mu nzu ye abamo, nyina ngo yakomeje kubura umwana we yinjiye mu nzu y’uwo musore abagwaho baryamanye bambaye ubusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Karuranga Leo, yabwiye itangazamakuru ko uwo musore yatawe muri yombi ariko ko agikekwaho kumusambanya, inzego z’umutekano zikaba zahise zitangira iperereza.

Yagize ati “Ejo twari turi mu nteko, ushinzwe umutekano mu Mudugudu ambwira ko hari umusore bafashe ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri, twajyanyeyo na Polisi dusanga uwo musore bamufungiranye mu nzu, umubyeyi w’uwo mwana yavuze ko yasanze uwo musore afite igitsina cye mu ntoki ari gukorakora uwo mwana.”

Karuranga yasabye ababyeyi kwita ku bana babo, bakamenya imibereho yabo ya buri munsi ndetse bakirinda kubajya kure kuko hanze aha hari ibintu byinshi byabangiza.

Ati “ Ikindi turabasaba kujya batanga amakuru hakiri kare kuko nk’aya twayamenye se w’umwana ashaka kwihorera, biba ngombwa ko abantu babimenyesha ubuyobozi bubegereye.”

Kuri ubu uyu mwana w’imyaka ibiri ngo yahise yoherezwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo abaganga babashe kumwitaho, mu gihe umusore ukekwaho kumusambanya we afungiye kuri sitasiyo ya Nyamirama mu gihe hagikorwa iperereza.

Ijamboryumwana.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *