Kayonza-hari-ishuri-ryimyuga-ryabuze-abaryigamo-kuburyo-icyumba-kirimo-abanyeshuri-benshi-ari-batanu

Amakuru Uburezi

Mu rwunge rw’amashuri rwa Juru ruherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza hagaragaramo ubuke bw’abanyeshuri biga mu Ishami ry’imyuga n’ubumenyingiro ribarizwamo abanyeshuri 17 gusa.

Mu cyumba cy’ishuri kimwe hari aho usangamo abanyeshuri babiri cyangwa batatu, ahari benshi bakaba batanu.

Ibibazo iri shuri rifite bishingiye ku nzitizi ebyeri. Iya mbere ni umuriro ufite ingufu nkeya kuburyo utabasha guhagurutsa imashini abanyeshuri bakabaye bigiraho amasomo yo kubaza no gusudira. Kugeza ubu zaheze mu bubiko.

Inzitizi ya kabiri ni ijyanye n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bagana iryo shuri, byagera mu gihe cy’imvura bikaba ibindi kubera umuhanda utari nyabagendwa, arinabyo ahanini ntandaro yo kugira abanyeshuri bake.

Abarimo Mudahigwa Leonidas uyobora irindi shuri ryo mu Murenge wa Gahini, basanga hakwiye kubakwa amacumbi abanyeshuri bavuye kure bakajya babona aho bacumbika.

Ati “Kuba hari ubuke bw’abanyeshuri rero ni uko usanga ntanaho abanyeshuri bashobora gucumbika. Bibaye byiza ni uko leta yadufasha bakahashyira ishuri ricumbikira abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ikijanye n’umuriro kizaganirwaho hagati y’Akarere n’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) hagashakwa igisubizo.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ukuganira na REG ishami rya Kayonza tukareba ikibazo kuko twarakimenye yuko hari ibyo batabasha gukora kuko umuriro udahagije.”

Ku bijyanye n’ubwitabire buke bw’ababyeshuri, Meya Nyemazi yavuze ko ikibazo gihari ari ababyeyi n’abana batarumva ibyiza byo kwiga imyuga n’ubumenyingiro, nkuko RBA yabitangaje.

Ati “Icyo turi bushyiremo imbaga ni ubukangurambaga kuko ahanini urabona ko ari ikibazo cy’imyumvire kuko abantu bacyumva ko kwiga ari masomo asanzwe aribyo bifite agaciro kurusha ubumenyingiro. Ni ukuganira n’ababyeyi ariko n’abana kubereka amahirwe ari mu kwiga iby’umubenyingiro.”

Iri shuri rikoresha umuriro wa monophasé abanyeshuri bakavuga ko hakenewe triphasé. Imashini zirimo izibaza n’izisudira nizo ziri mu bubiko kubera umuriro udahagije, abanyeshuri bakaba babibonamo igihombo kuko bakabaye bazikoresha bashyira mu ngiro ibyo biga.

IJAMBORYUMWANA.COM 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *