Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe ivuguruye amashuri ya leta, afashwa na leta ku bw’amasezerano n’ayigenga akurikiza integanyayigisho ya leta, azajya akurikiza guhera muri Mutarama 2023.
Iyi ngengabihe igaragaza ko amasomo azajya atangira 8h30, akarangira 17h00. Ikiruhuko gito cya mugitondo (Break) kizajya gitangira saa 10h45 kirangire saa 11h00 naho Ikiruhuko kini gifatirwamo amafunguro cyo kizajya gitangira saa 12h20 kirangire saa 13h25.
Ikiruhuko gito cya nimugoroba kizajya gitangira saa 15h25 kirangire saa 15h40 abanyeshuri basubire mu masomo asozwe saa 17h00.
Mu mashuri akurikiza integanyanyigisho mpuzamahanga naho kwigisha bizajya bitangira saa 8h30, gusa igihe cyo gutaha bazakigena hakurikijwe ibiteganywa na gahunda bagenderaho.
Inama y’Aminisitiri yateranye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022 niyo yemeje impinduka ku masaha yo gutangira amasomo n’akazi ka leta.
Imyanzuro y’iyo nama ivuga ko izo mpinduka zigamije guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.