Handball-u18-uganda-yatangiye-itsinda-libye-mu-mukino-ufungura-irushanwa-rya-afurika

Amakuru Imyidagaduro

Ikipe ya Uganda yatangiye itsinda amanota 35 kuri 28 ya Libye, mu mukino ufungura irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya handball cy’abatarengeje imyaka 18 (U18).

Ni urushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 muri BK Arena, nyuma yuko iry’abatarengeje imyaka 20 ryosojwe mu Cyumweru gishize ryegukanywe na Misiri.

Ku munsi wa Mbere hateganyijwe imikino ine harimo uwa Uganda na Libye warangiye. Indi ni Misiri na Algerie urakinwa saa 17:00, u Rwanda na Madagascar saa 19:00 n’uhuza u Burundi na Maroc saa 21:00.

Ingengabihe y’irushanwa yerekana ko hitabiriye amakipe 8 ari mu matsinda abiri (A na B). Itsinda A rigizwe na Maroc, Libye, Uganda n’u Burundi. Itsinda B ririmo; Misiri, Algerie, Madagascar n’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’u rwanda ya U-18, irangajwe imbere na Kapiteni, Uwayezu Arséne, ihanzwe amaso nyuma yuko bakuru babo batahiriwe n’urugendo.

Umukino wafunguye irushanwa wahuje Uganda na Libye
Ikipe y’u Rwanda U18 yiyemeje gukora ibishoboka byose ikitwara neza.
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *