Handball-ikipe-yu-rwanda-yabatarengeje-18-yabonye-itike-yigikombe-cyisi.

Amakuru Imyidagaduro

Ikipe y’ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball zanganyije na Algerie ibitego 30-30, mu mukino wa nyuma wo mu matsinda zikatisha itike yo kuzakina imikino ya 1/2 ndetse zibona n’itike y’igikombe cy’Isi.

Ni mu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022.

U Rwanda rubonye iyi tike y’igikombe cy’isi kizabera muri Croatia mu 2023, rumaze gukina imikino itatu. Rwatsinzwe umukino umwe wa Misiri amanota 30-44, rutsinda umwe wa Madagascar amanota 53-32 ndetse runganya umwe na Algerie 30-30.

U Rwanda rukomeje muri 1/2 runganya na Algerie ariko kuko rwatsinze Madagascar amanota menshi rukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Amakipe yageze muri ½ yose hamwe ni amakipe ane. Harimo u Rwanda, u Burundi, Misiri na Maroc. Muri iki cyiciro ikipe ya Maroc izahura n’u Rwanda, undi mukino nawo uhuze ikipe y’u Burundi na Misiri.

Aya makipe yose kandi niyo azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19. Iki gikombe kizabera muri Croatia mu mwaka wa 2023.

Iyi mikino ya ½ izaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022, naho tariki 5 Nzeri 2022 hazaba imikino yo guhatanira imyanya mu makipe atazakina ½ ari yo; Uganda, Libya, Algeria na Madagascar. Imikino ya nyuma harimo umwanya wa Gatatu n’uwa nyuma uzaba tariki ya 6 Nzeri 2023.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *