Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.
Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara bugira buti “NESA iramenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi, ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’amanywa”.
Muri rusange mu 2021/2022, abanyeshuri biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange bari 47,579, aho bagabanyutseho 3.2% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu myuga n’ubumenyi ngiro bari 21,338 bagabanyutseho 5.9%, mu gihe mu mashuri y’inderabarezi bari abanyeshuri 2,906, bagabanyutseho 2.1%.
Mu gutangaza amanota hatangazwa abari biyandikishije gukora ikizamini muri buri cyiciro, abitabiriye n’imitsindire ugereranyije n’umwaka wabanje.
NESA iramenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’ amanywa.
— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) December 12, 2022
IJAMBORYUMWANA.COM