Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye ababyeyi gufata gahunda y’Intore mu biruhuko, nk’umwanya mwiza wo gutoza abana Umuco nyarwanda kuko ariwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Gahunda y’Intore mu Biruhuko y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye’.
Abazayitabira bari mu byiciro birimo icy’abana bato bari hagati y’imyaka 6-12 cyitwa ‘Imbuto’ icyitwa ‘Indirirarugamba’, kigizwe n’abafite imyaka 13-18 n’icy’Indahangarwa’ kigize n’abafite imyaka 19-30 y’amavuko.
Ubwo yatangizaga gahunda y’Intore mu biruhuko mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, yibukije abayeyi ko kurera ari inshingano za buri wese abasaba kugira uruhare muri iyo gahunda, by’umwihariko bagatoza abana umuco Nyarwanda kuko ariwo shingiro ry’igihugu.
Ati “Turizikane ko Igihugu kitagira Umuco gicika”.
Umubyeyi witwa Nirere Scolastique yavuze ko nk’ababyeyi bishimiye iyo gahunda kandi bazagira ubufatanye kuko icyo bakeneye ari iterambere ry’abana babo ririmo uburere n’ubupfura.
Yagize ati “Tuzafatanya kuko nanjye ikinshimisha ni ukubona umwana wanjye atera imbere mu bumenyi kandi afite uburere n’ikinyabupfura”.
Gahunda y’Intore mu biruhuko iteganyijwemo gutoza urubyiruko kugira ngo bagabanye umwanya bamara badafite icyo bari gukora ahubwo babone umwanya wo gufasha ababyeyi babo n’uwo gutozwa. Abana bazafashwa kumenya icyo igihugu kibategerejeho, umurongo gifite, n’uruhare rwabo.
Ibikorwa biteganyijwe birimo, Ibiganiro bigenewe abana n’urubyiruko, Imikino, Imyidagaduro no kugaragaza impano, Imirimo itandukanye iteza imbere aho batuye n’Imirimo y’amaboko n’ubukorerabushake.

