CERULAR-irasaba-ubufatanye-ku-kibazo-cyabana-basambanywa-ntibahabwe-ubutabera.

Amakuru Ubutabera

Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR) usanga hakwiye ubufatanye bwa buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda kugira ngo amategeko ahana uwasambanyije umwana yubahirizwe kandi haboneke ibimenyetso bituma uwahohotewe ahabwa ubutabera.

Imibare y’Ubushinjacyaha bukuru yerekana ko hagati ya 2017-2018 na 2021-2022 hakiriwe dosiye 20,095 z’abana basambanyijwe, zaregwagamo abantu 20,207. Abagera kuri 32% nibo bahamwe n’icyaha.

Izo zitandukanye cyane n’umubare wa dosiye zakirwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyangwa iz’abana bahohoterwa ntibivugwe.

Umugenzuzi mu bushinjachaha bukuru, Frédéric Afrika avuga ko abakorerwa ihohoterwa muri rusange ntibivugwe ari benshi, ariko ko na dosiye zijya mu butabera zigenda zigabanyuka kuva ku rwego ujya ku rundi.

Ati “Icyagaragaye kandi twese twemeranya ni uko abantu bakorerwa biriya byaha ni benshi, abagera kuri RIB bakaba bake kuri bo, abagera ku bushinjachaha bakaba bake kurushaho, abagera mu nkiko bakaba bake cyane kurushaho.”

Ibyo biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ikibazo cy’abantu badatanga amakuru, barimo imiryango n’abaturanyi b’uwahohotewe. Ni ikibazo gikomeye kiganisha ku ibura ry’ibimenyetso cyangwa kubura ubutabera burundu.

Mu biganiro byahuje CERULAR n’abafatanyabikwa bayo byavugaga ku butabera buhabwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuyobozi w’uwo muryango, John Mudakikwa yavuze ko amategeko ahana icyo cyaha ahari ariko ko bisaba ubufatanye kugira ngo akurikizwe.

Mu rwego rwo guteza imbere igihugu kigendera ku mategeko, yavuze ko ari ngombwa ko ibyo byaha byahanwa nkuko amategeko abiteganya kugira ngo bice intege abantu bose bashobora kuba babitekereza.

Yasabye ababyeyi kurushaho kwigisha abana ariko igihe habayeho guhohoterwa bagatanga amakuru hakiri kare.

Ati “Ababyeyi bafite uruhare runini cyane icya mbere ni ugukangurira abana kwirinda, ariko mu gihe byakozwe ababyeyi bagafasha cyane ngo abo bana babe bagezwa kwa muganga bityo inzego zishinzwe gukurikirana zibe zabona ibimenyetso simusiga bigenderwaho.”

Ibimenyetso bikunze kuba ikibazo ku birego by’ihohoterwa aho bibura kubera gutinda cyangwa kubyangiza mu buryo butandukanye. Hari ababyeyi bagiye bavugwaho gukarabya abana ndetse bakabambika imyenda myiza mbere yuko bajya kuri RIB.

Hari abasanga hakwiye ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye no kubungabunga ibimenyetso, gutinyuka kuvugwa ihohoterwa no kumenya uburenganzira.

Izindi nkuru wasoma:

Irinde Gukora Iri Kosa Niba Wifuza Ko Umwana Wasambanyijwe Abona Ubutabera

Dosiye Z’abana Basambanyijwe Nizo Nyinshi Mu Zakiriwe Na Serivisi Yo Gupima ADN

Ese Nshobora Kujya Gupimisha Umwana Rwihishwa Ngo Menye Ko Ari Uwanjye?

Ku wa 27 Ukwakira 2022 ubwo abafatanyabikorwa ba CERULAR baganiraga ku myanzuro y’isuzuma ryerekeye ubutabera buhabwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yanditswe na TWARABANYE Venuste

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *