Abana bagaragarije Abasenateri ko aribo ubwabo bashobora gutanga amakuru y’ukuri ku bibazo bibugarije, ubwo batangaga amakuru ku kibazo cy’abana bataye ishuri, aho abayobozi mu nzego z’ibanze bari bamaze kubahakanira ko nta mwana n’umwe ufite icyo kibazo muri ako gace, nyuma bakaza gusanga harimo n’aba Mudugudu.
Nyuma yo gukorera ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu harebwa imiterere y’ikibazo cy’abana bata ishuli biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, abagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena bagaragaje ko hari aho amakuru bari bahishwe n’abayobozi bayahawe n’abana.
Ubwo iyo Komisiyo yagezaga ibyavuye muri izo ngendo ku nzego zitandukanye, hagamijwe kureba ibyaba umuti kuri icyo kibazo, Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien yavuze ko hari aho abayobozi mu nzego z’ibanze bari bababwiye ko nta mwana n’umwe wataye ishuri, ariko babaza abana bato bakababwira n’imyirondoro yabo.
Yagize ati “Twakoresheje uburyo bw’abana. Abana biga mu mashuri abanza batoya, abahungu n’abakobwa bariya bana ni imfura cyane. Inzego z’ibanze twari kumwe mu Mudugudu, mu Turari, mu Murenge n’abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage batubwiye ko nta mwana uhari n’umwe.”
“Twifatira abana babiri batoya, tuti ‘nta bana muzi aho mutuye batiga?’ baraturondorera pe, bakabatubwira n’amazina yabo, ba se, ba nyina, noneho nyuma tuza kubwira za nzego z’ibanze turi kumwe aho ngaho, tuti ‘tujyeyo.’ Twaje gusanga umuyobozi w’umudugudu ubwe, abana be batiga yarabakuye mu ishuri.”
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrien yavuze ko mu bibazo babonye harimo ni icy’abana batangira ishuri batinze kuburyo hari ikigero bageramo bagasanga bigana n’abana bato cyane bikabatera ipfunwe bigatuma bava mu ishuri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza Assoumpta Ingabire yavuze ko inzego z’ibanze zigomba kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri.
Yavuze ko bakagombye no kugira uruhare bahereye ku kurwanya amakimbirane yo mu ngo nayo akunze kuba intandaro yo guta ishuri kw’abana.
Yagize ati “Dufatanye n’inzego kugira ngo bikemuke. Mu nzego z’ibanze iyo ugiyeyo usanga bazi iyo miryango. Hari ibarura turi gukora dufatanije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kugira ngo tugire amakuru kuko iyo ugiye mu mirenge usanga bazi abo babana mu makimbirane, bafite abana bishora mu buzererezi.”
Umurongo mugari w’Igihugu mu rwego rw’Uburezi werekana ko nta we ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Zimwe mu ngamba Minisiteri y’Uburezi ifite ku kibazo cy’abana bata ishuri harimo gukomeza ubukangurambaga, kongera umubare w’ibikorwaremezo, gukomeza gushishikariza urubyiruko kwitabira amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, no gushyira imbaraga gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Ijamboryumwana.com