Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda (RTTF) ryatangaje ko abana batarengeje imyaka 12 bashyiriweho icyiciro cyihariye mu irushanwa rya Tennis rizwi nka Chinese Ambassadors Cup ryatangiye kubera i Kigali.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu, riteganyijwe kwitabirwa n’abagera kuri 200 bo mu Burundi, Uganda, Tanzania n’u Rwanda rwaryakiriye.
Ni irushanwa rizakinwa mu byiciro bitandukanye birimo abagabo n’abagore bakuze, abatarengeje imyaka 18, abahoze bakina (Veterans), abafite ubumuga ndetse n’abana batarengeje imyaka 12 bashyiriweho icyiciro cyihariye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda, Bahati Innocent, yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza kandi byitezwe ko Abanyarwanda bazaryitabira ku bwinshi.
Yagize ati “Navuga ko imyiteguro imeze neza kuko ikibuga tuzakoresha twarakibonye ndetse n’ibihembo tumaze kubitegura ubu dutegereje gusa ko irushanwa ritangira”.
Irushanwa rya Chinese Ambassadors Cup rirakinirwa mu nzu y’imikino y’uruganda rwa STECOL ruri mu cyanya cy’inganda i Masoro, guhera kuri uyu wa 23-24 Nyakanga 2022.
Umukozi muri Ambasade y’Abashinwa [ifatanya n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda gutegura iryo rushanwa] akaba n’Umujyanama wa Ambasaderi, Sun Chenguang, yashishikarije abakunzi ba Tennis ikinirwa ku meza kuzitabira iri rushanwa.
Yagize ati “Dusanganywe imikoranire myiza kuva mu myaka ishize ari na yo mpamvu twashyizeho iri rushanwa, twariteguye neza, rizaba rishimishije.”
Muri iri rusahanwa hazahembwa abakinnyi bane ba mbere muri buri cyiciro. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 12, uwa mbere azahembwa 40.000Frw, uwa kabiri agahembwa 30.000Frw.
Mu byiciro by’abakuze, uwa mbere azahembwa 100.000 Frw, uwa kabiri ahembwe 80.000Frw naho mu byiciro by’abatarengeje imyaka 18, abahoze bakina n’abafite ubumuga, uwa mbere azajya ahembwa 80.000Frw, uwa kabiri ahabwe 60.000Frw.
Irushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera COVID-19.