Inkuru ishushanyije ifasha abana kurushaho gusobanukirwa Pasika

Pasika ya Nyagasani ni umunsi nyobokamana ukomeye wibutsa Abakristu izuka rya Yezu. Abakristu Gatolika n’ab’amatorero atandukanye ku Isi barawizihiza. Iyi nkuru y’amafoto twabateguriye ifasha buri wese kumva igisobanuro cy’uwo munsi by’umwihariko abana. Habakurama Cedric/Ijamboryumwana.rw

Continue Reading

Kwibuka30: Uko gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iteganyijwe mu bigo by’amashuri

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko. Ni imwe mu ngingo zigize inyoborabikorwa yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe ahagaragara n’iyo Minisiteri. Uyu mwaka, insanganyamatsiko izakomeza kuba “Kwibuka twiyubaka”. Iby’ingenzi bikwiriye kuzirikanwa birimo […]

Continue Reading

Miliyoni Frw 300 zagendaga ku mafishi y’ikingira zigiye kurokorwa n’ikoranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko agera kuri miliyoni Frw 300 yakoreshwaga buri mwaka mu gukora amafishi y’ikingira, leta igiye kujya iyakoresha ibindi bikorwa kuko bagiye kwimakaza ikoranabuhanga muri iyo gahunda. Ubusanzwe iyo umubyeyi akimara kubyara, umwana ahabwa urukingo rwa mbere, agahita akorerwa ifishi iriho ingengabihe y’uko azakomeza kumukingiza. Kuri ubu uburyo bwo gukora […]

Continue Reading

Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza

Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ibindi abana bakenera bitewe n’ikigero bagezemo n’aho ibihe bigeze. Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi, maze akazigeza kuri byinshi biruta n’ ibyo […]

Continue Reading

Kutagira amazi meza ku Kirwa cya Bugarura bibangamiye imibereho y’abana

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro, batuye ku Kirwa cya Bugarura bavuga ko kutagira amazi meza bibangamira imibereho myiza y’abana, aho mu gihe Leta yaba ntacyo ikoze bishobora gutuma abana batangira kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda. Abaturage bo mu Murenge wa Boneza baganiriye n’Umunyamakuru w’Ijamboryumwana bavuze ko kutagira amazi meza bigira ingaruka ku […]

Continue Reading

Huye : Inzego zitandukanye ziyemeje kurushaho kwita ku ngamba zo kurinda no kurengera umwana

Inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurengera umwana mu Karere ka Huye, zirimo; Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango, Isange One Stop Center, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa b’ako Karere, bagiranye ibiganiro biyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu kurinda no kurengera umwana. Ibi biganiro byanitabiriwe n’abahagarariye abana hagamijwe ko bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa. Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho […]

Continue Reading

Nyaruguru: Malayika murinzi yavuze ihohoterwa ryakorewe umwana ufite ubumuga arera

Malayika murinzi akaba n’umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Ayinkamiye Ruth yasangije abafite aho bahuriye no kurengera umwana muri ako Karere, uburyo yaharaniye uburenganzira bw’umwana w’umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije wakorewe ihohoterwa. Uyu mubyeyi yagarutse kuri ubwo buhamya mu mahugurwa y’iminsi ibiri, yateguwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO na Plan International […]

Continue Reading

Guverineri Rubingisa yasobanuye uko amata yabaye intandaro y’ibibazo by’abana bajyanywe kwa muganga i Nyagatare

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata adatetse ariyo yatumye abana 769 biga mu bigo bine byo mu Karere ka Nyagatare bajyanwa kwa muganga ndetse kuri ubu abana 8 bakaba bakiri mu bitaro. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo […]

Continue Reading

Kamonyi: Inkuba yakubise umwana wakuraga ibijumba ahita apfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye wakuraga ibijumba mu Kagali ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yakubiswe n’inkuba, ahita apfa. Inkuba ikimara gukubita, umubyeyi w’uyu mwana yirutse ajya kureba aho uwo mukobwa ari, agezeyo asanga umwana we yashizemo umwuka. Umurambo wahise ujyanwa mu rugo aho yabanaga […]

Continue Reading

Nigeria: Abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe ari bazima

Abanyeshuri bo muri leta ya Kaduna muri Nigeria bagera ku 137 bari barashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu ntangiriro za Werurwe 2024, barekuwe ari bazima. Itangazo ryasohowe na Guverineri wa Leta ya Kaduna, Uba Sani, ryemeza ko bose ari bazima. Rigira riti “Ni umunsi w’ibyishimo. Abanyeshuri hafi 140 bari bashimuswe mu gitero kimwe mu bikomeye byo […]

Continue Reading