Abagore-batwite-bagiye-kujya-bipimisha-inshuro-8

Amakuru Ubuzima

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara ukagera ku 126 ku bihumbi 100 bitarenze 2024 uvuye ku bagore 210 ku bihumbi 100 mu mwaka wa 2013 na 2014.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana gifite insanganyamatsiko igira iti “Nta mugore ukwiye gupfa abyara” abagore batwite bagiriwe inama yo kongera inshuro bipimisha batwite zikagera ku munani zivuye kuri enye kandi bakitabira ku byarira kwa muganga.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye Dr. Ayingeneye Viollette yavuze ko ikibazo cy’abagore bapfa babyara kigihari nubwo kidakabije agereranyije n’uko mbere byari bimeze.

Ati “Niyo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS batangiye gahunda yo kugira ngo umugore age aza kwisumisha inshuro 8 igihe atwite”.

Dr Ayingeneye yavuze ko muri izi nshuro 8 harimo izo umubyeyi utwite azajya yisuzumusha kwa muganga izindi agasuzumwa n’umujyanama w’ubuzima ubishinzwe nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru yabitangaje

Ati “Ikindi dushishikariza ababyeyi ni ukubyarira kwa muganga kuko byagaragaye ko ababyeyi batinda babyarira mu rugo bakahaburira ubuzima, abandi bakatugeraho bakerewe ntacyo tugishoboye kubamarira bagahita bahabura ubuzima.”

Yasabye abagore batwite n’abagabo babo kujya bubahiriza inama zose bagirwa n’abaganga igihe bagiye kwisuzumusha.

Ijamboryumwana.com

Share
Tagged

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *