Abana icyenda b’impanga basubiye iwabo muri Mali bameze neza nyuma y’umwaka n’igice bavukiye muri Maroc bakahaguma barimo kwitabwaho.
Izo mpanga zidasanzwe zavukiye mu ivuriro ryigenga muri Gicurasi 2021 i Casablanca muri Maroc ari naryo ryakomeje kubakurikirana.
Banditswe mu gitabo cy’abaciye agahigo ku Isi (Guiness de record) nk’abana bavutse ari impanga ari benshi kandi bakabaho.
Bageze ku kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali saa munani z’ijoro kuri uyu wa kabiri bari kumwe n’ababyeyi babo, bakirwa na Minisitiri w’ubuzima, Diéminatou Sangaré.
Abo bana ni abakobwa batanu bitwa Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou, n’abahungu bane; Mohammed VI, Oumar, Elhadji, na Bah.
BBC yatangaje ko umwe muri abo bana yitiriwe umwami wa Maroc Mohammed VI kuko yatanze ubufasha mu kwita kuri aba bana na nyina mbere na nyuma y’uko bavutse.
Bavutse bafite gusa ibyumweru 30 nk’uko minisiteri y’ubuzima ya Mali yabitangaje igihe bavukaga. Ni mu gihe ubusanzwe umugore atwita igihe cy’ibyumweru 40.
Halima Cissé wari ubatwite icyo gihe afite imyaka 25 byabaye ngombwa ko ajyanwa muri Maroc avuye iwabo muri Mali kugira ngo abone ubuvuzi bwisumbuyeho.
Iyi mbyaro y’abana icyenda yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk’uko mbere byari byagaragajwe n’ibyuma bisuzuma ababyeyi.
Mbere ya Halima, umuhigo w’abana benshi bavukiye rimwe bakabaho wari ufitwe n’umunyamerikakazi Nadya Suleman, wabyaye abahungu batandatu n’abakobwa babiri mu 2009 muri California.

IJAMBORYUMWANA.COM