Umukobwa wâimyaka 20 y’amavuko arakwekwaho gusambanya umwana wâumuhungu  wâimyaka 11 wâaho yakoraga akazi ko mu rugo mu Karere ka Huye.
Icyaha cyabaye mu gihe cya saa 16h00 ku wa 11 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, mu Karere ka Huye.
Uwo mwana yavuze ko umukozi yamusanze mu cyumba yari aryamyemo avuye kwiga, akamusambanya. Ni amakuru kandi ukekwa yemereye ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Huye ndetse avuga n’uburyo icyaha yagikozemo.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 yâitegeko NÂș 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nÂș 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha nâibihano muri rusange.
Iyo ngingo isobanura gusambanya umwana icyo aricyo hanyuma ikavuga ko iyo umuntu abihamijwe nâurukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi yâimyaka 20 ariko kitarenze 25.
Gusa iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi yâimyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
