Abanyeshuri bahagurukira i Kigali bibukijwe ko Stade izajya ifunga saa 15h00

Amakuru Uburezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyashyize ahagaragara gahunda y’ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa, cyibutsa abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abahanyura berekeza mu zindi Ntara kujya bazinduka kuko Stade ya Kigali yitiriwe Pele bahagurukiraho izajya ifunga saa 15h00.

Itangazo rya NESA rivuga ko gusubira ku mashuri gutangira amasomo y’igihembwe cya Gatatu bizatangira ku itariki 15 Mata 2024 bikarangira ku wa 18 Mata 2024.

Iri tangazo risaba abanyeshuri kujya bagenda ku munsi bateganyirijwe bambaye umwambaro w’ishuri. Ku banyura mu mujyi wa Kigali basabwa kuba bafite amakarita yo gukoza kuri bisi (Tap&Go).

Rigira riti “Nyuma ya saa cyenda z’amanywa (15h00) stade izaba ifunze. Nta munyeshuri wemerewe kuza ku munsi utari uwo ikigo yigaho kizagenderaho.”

Ingengabihe y’uyu mwaka w’amashuri yerekana ko igihembwe cya Gatatu kizatangira ku wa 15 Mata kikarangira ku wa 05 Nyakanga 2024 bingana n’Ibyumweru 12.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *